Rutsiro: Uworoye inka 15, yabyutse asanga bamwibyemo ikimasa,bakibagira mu ishyamba

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Nshakarwanga Frédéric w’imyaka 64, utuye mu Mudugudu wa Ngunguru, Akagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro yabyutse asanga ikimasa cyari kumwe n’izindi nka zirenga 15 cyibwe kibagirwa mu ishyamba riri hafi y’urwo rwuri inyama zimwe barazitwara izindi bazita aho.

Umuturanyi we, utashatse ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, yabwiye Imvaho Nshya ko nyir’ukwibwa ari we watanze aya makuru bwa mbere, ayahawe n’umushumba we wari uzirinze, ariko zibwa yari ryamye,abyutse asanga ikimasa nta kirimo aramuhamagara arabimubwira,undi aje asanga koko cyabuze.

Ati: “Afite inka zirenga 15 muri urwo rwuri. Akimara kubona ko icyo kimasa cyabuze, ndetse  ko hari undi muturage w’uyu Murenge uherutse kubura inka bagasanga yabagiwe mu ishyamba,na we yahise atekereza ko n’ikimasa cye ari ko byaba byakigendekeye araduhamagara. Tumufasha gushakisha.’’

Yakomeje ati: “Ubwo twashakishaga hose twaguye ku nyama zacyo zasigaye batwaye amaguru n’umutwe ibindi bice barabisiga. Bakibagiye mu ishyamba hafi y’urwuri rwe ku mugezi uhari,abo bajura n’ubu baracyashakishwa.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge,abaturage n’inzego z’umutekano bahagurukiye gushakisha abo bajura babatwaye inka ubugira kabiri mu gihe gito,bakazibaga,inyama zimwe bakazitwara izindi bakazisiga, ko ari igihombo gikomeye bateza aborozi n’Umurenge muri rusange.

Ati: “Ntibamenyekanye turacyakurikirana dushakisha ntiturabafata ariko hari amakuru ko hari abavuka muri ibi bice batuye mu bice bya Mahoko na Pfunda mu Karere ka Rubavu,bakorana n’abahasigaye bakiba inka bakazibaga, inyama zimwe zikajyanwa nijoro aho i Rubavu,izindi bakazita aho mu mashyamba bazibagiye.’’

Arakomeza ati: “Iperereza rirakomeje,hari icyizere ko byose bizamenyekana bakanafatwa bakaryozwa ubu bugome kuko tubona ibyo bakora atari ubujura gusa,ahubwo uburyo babaga inka bibye bashyiramo n’ubugome kandi ntibarusha imbaraga inzego z’ubuyobozi.’’

Yavuze ko muri ako  gace karimo amashyamba menshi cyane kandi usanga hari abajyana inka kure y’ingo zabo bakazegereza imirima ngo babone uburyo bazajya  bayijyanamo ifumbire bitaruhanyije, ntibazirinde bihagije kandi irondo ryonyine ritakwira hose, asaba aborozi kugira uruhare mu kwicungira inka zabo,irondo rikaza ribunganira.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE