Abanyarwanda baba muri Mali bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyarwanda baba muri Mali bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Mali bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira Abatutsi barenga miliyoni bishwe, ndetse basabwa gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango.

Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Mali, Bamako, ku wa 10 Gicurasi, aho witabiriwe n’abarenga 250; barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali Bizimana Festus, abahagarariye Guverinoma ya Mali, Abadipolomate, Abanyarwanda baba muri Mali n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi Bizimana yagaragaje ko kwibuka ari uguha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, kandi iyo mvugo ikaba impamo mu gihe guhakana, gupfobya no kugoreka amateka ya Jenoside bikomeje guhindura isura.

Amb. Bizimana yavuze ko ubu hari imiyoboro mishya yo gupfobya Jenoside aho hifashishwa imbuga nkoranyambaga n’ikoreshwa nabi ry’ubwenge buhangano, (AI).

Uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali, Alida Faraya yashimangiye akamaro ko kwibuka avuga ko ari igikorwa cy’icyubahiro n’ubudaheranwa.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, Hanaa Singer Hamdy, yagaragaje kwicuza kw’imiryango mpuzamahanga ku bwo guceceka no kudatabara mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga.

Mu izina rya Guverinoma ya Mali, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amahoro n’Ubwiyunge, Gen Ismaël Wagué, yahumurije Abanyarwanda ashimangira ko Mali iha icyubahiro Abatutsi bishwe kandi yiyemeje kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byose bishishikariza urwango.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyagaragaje ubufatanye bukomeye hagati y’Ibihugu byombi n’umuhate wo kubungabunga amateka kugira ngo ibyago byagwiriye u Rwanda bitazasubira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42