Ruhango: Imibiri 108 y’abazize Jenoside yimuwe ishyingurwa mu cyubahiro

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Ku wa 10 Gicurasi 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango mu Karere ka Ruhango, hashyinguwe  mu cyubahiro imibiri 108 y’abazize Jenosideyakorewe Abatutsi mu 1994 yimiwe aho yari yarashyinguwe hataboneye.

Urwibutso rwa Ruhango rwashyinguwemo iyo mibiri rusanzwe ruruhukiyemo abasaga 22,000 bambuwe ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Bizimana Celestin, umwe mu bimuriye ababo kuri uru rwibutso, yavuze ko icyemezo cyo kubimura cyaturutse ku gitekerezo cy’imiryango bafatanyije n’ubuyobozi hagamijwe kubasubiza icyubahiro no gutuma abazabakomokaho bazajya babasura ahantu habahesha agaciro.

Yagize ati: “Ni igikorwa tumaranye igihe dutekereza, iyo ubona uwawe ari ahantu hatiyubashye birababaza, twabonye igihe kigeze ngo tubasubize agaciro ndetse tubasure ahantu heza habubahisha.”

Gahongayire Groliose na we yongeyeho ko iki gikorwa cyafatiwe umwanya uhagije wo kugitekerezaho kuko hari bamwe babanje kutabyumva kimwe ariko nyuma imiryango ikaza kubyumvikanaho.

Ati: Kubazana hano tukabashyingura mu cyubahiro ni igikorwa cyiza, imitima yacu iraruhutse kandi turashimira ubuyobozi bwadushyigikiye.”

Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yavuze ko gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ugusubiza agaciro abambuwe ubuzima mu buryo batahisemo.

Yasabye kandi abantu bose bazi ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru, kuko bifasha imiryango kubona ihumure no gukomeza urugendo rwo gukira ibikomere.

Yagize ati: “Twaje kubasura, kubaganiriza no kubasubiza icyubahiro bambuwe. [Abarokotse] nimukomere kuko mufite ubuyobozi bwiza kandi buzakomeza kubaba hafi.”

Nyuma yo gushyinguramo iyi mibiri 108, ubu Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango ruruhukiyemo imibiri 22,341, rukaba rumwe mu nzibutso enye ziri ku rwego rw’Akarere ka Ruhango.

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE