Haiti: Abantu 70 bishwe n’ibitero by’abagizi ba nabi

Haiti: Abantu 70 bishwe n’ibitero by’abagizi ba nabi

Abantu 70 bishwe, abandi 30 bakomerekera mu gitero cyagabwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi  hafi ya Petite-Rivière, mu karere ka Artibonite muri Haiti, nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, ‘Defenseurs Plus’ wabitangaje.

Aljazeera yatangaje ko ibyo bitero byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize bikomereza ku wa 30 Werurwe 2026, aho abo bagizi ba nabi banatwitse inzu z’abaturage. Uwo muryango watangaje ko abantu 6,000 bamaze kuvanwa mu byabo n’ibi bitero mu gihe abandi 2,000 bahunze mu minsi yabanje.

Inzego z’umutekano za Haiti zatangaje ko zigiye gukora iperereza ku gatsiko k’amabandi kazwi nka Gran Grif kagabye ibitero. Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ako gatsiko kagaragaje ko icyo gitero cyari icyo kwihorera ku bagabye ibitero ku birindiro byabo biri i Savien.

Haiti iyobowe by’agateganyo na Alix Didier Fils-Aimé isanzwe ifite ibibazo by’umutekano muke imaranye imyaka myinshi biterwa n’udutsiko twitwaje intwaro tugaba ibitero mu bice bitadukanye by’icyo gihugu. Icyo gihugu gihanganye n’ibibazo bya politiki birimo kutumvikana kw’abayobozi n’umwiryane mu nzego z’umutekano n’ibindi.

Abantu 70 bishwe n’ibitero by’abagizi ba nabi muri Haiti
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44