RMC yashimiye abanyamakuru Rugaju Reagan na Lorenzo Musangamfura biyunze

RMC yashimiye abanyamakuru Rugaju Reagan na Lorenzo Musangamfura biyunze

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwashimiye abanyamakuru Musangamfura Christian Lorenzo wa SK FM na Ndayishimiye Rugaju Reagan w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bafashe igihe cyo gukemura amakimbirane bari bamazemo iminsi bafite ashingiye ku guterana amagamba ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

Ni nyuma y’uko bombi bahoze bakorana kuri RBA bagiye bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga bagaterana amagambo arimo guharabikana bikurura impaka ku bazikoresha.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, RMC ibinyujije ku mbuga nkoranyamba zayo, yagaragaje ifoto y’abo banyamakuru bombi basuhuzanya nk’abamaze kwiyunga.

Urwo rwego rwagize ruti: “RMC irashimira Lorenzo na Rugaju bahisemo inzira y’ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza mu gukemura amakimbirane bagiranye mu bihe bitambutse akagaragara no mu ruhame.”

Urwo rwego rwagaragaje ko rushimira abo banyamakuru ubunyamwuga ndetse n’agaciro abaturage baha ibitangazamakuru.

Ruti:” Iyi ni intambwe ishimishije kandi ishimangira ubunyamwuga, kwiyubaha ndetse no guharanira ishema n’icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru.”

Urwo rwego rwasabye abanyamakuru muri rusange kwirinda gukoresha umuyoboro w’igitangazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’igikoresho cyo kwihimura ku bo bafitanye ibibazo.

RMC kandi ishishikariza abakora umwuga w’itangazamakuru bose gukomeza kwimakaza imyitwarire iboneye, kubahana, no kwihutira gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Ibibazo bya Rugaju na Lorenzo byatangiye bakorana kuri RBA, ku wa 26 Kamena 2025, ubwo bari bagiye muri gahunda ya Radio Rwanda yo kwegera abaturage mu Karere ka Karongi.

Nyuma yaho byagiye bivugwa ko bombi badacana uwaka. Reagan yavuze ko Lorenzo yishimiye ifungwa rye ubwo RDF yakurikiranaga ibijyanye n’ikoreshwa nabi ry’amafaranga muri APR FC, aza gufungwa muri icyo kibazo, ariko nyuma yo gufungurwa k’uyu munyamakuru, bakomeje kurenzaho bakagaragara bari hamwe bamamaza ibikorwa bya kompanyi zitandukanye.

Ibintu byasubiye irudubi ubwo hamenyekanaga inkuru y’uko Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports yasezeye, havugwa amakuru ko ababyihishe inyuma ari abanyamakuru ba SK FM ndetse Lorenzo bakavuga ko ari we uzamusimbura.

Nyuma y’iryo tangazo Umuriro wongeye kwaka ubwo Musangamfura yatangazaga itangazo ry’ikipe ya Rayon Sport rishimira Ngabo Roben, aho ni ho Rugaju yahise atangaza amagambo akomeye, avuga ko atiyumvisha impamvu ituma itangazo ry’ikipe ribanza ku mbuga nkoranyambaga za Musangamfura aho kubanza ku z’ikipe.

Hagati aho ariko Rugaju yavugaga ko Lorenzo na bagenzi be birukanishije inshuti ye Ngabo kandi ko adashobora kubyihanganira mu gihe kandi yari yamaganwe n’ikipe ya Rayon Sports imushinja kuba yaratangaje amakuru atari ukuri y’umukinnyi Serumogo Ally watandukanye n’iyi kipe yari abereye kapiteni

Byakomeje gusakuza kugeza n’aho batangiye gukoresha ibitangazamakuru bakorera n’imbuga nkoranyambaga zabo bwite bacyurirana kugeza ubwo ababikurikiraga basabye inzego zibishinzwe kubikemura.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44