Djihad na bagenzi be bakatiwe gufungwa imyaka itatu Pazzo agirwa umwere

Djihad na bagenzi be bakatiwe gufungwa imyaka itatu Pazzo agirwa umwere

Uzabakiriho Syprien uzwi nka Djihad na bagenzi be barimo Ishimwe Francois Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John waburanaga ari hanze bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we agirwa umwere.

Ni imwe mu myanzuro yumvikanye nyuma y’isomwa ry’urubanza rwabo ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026.

Urukiko rwagaragaje ko Ishimwe Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp, ibigize icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Urukiko kandi rwavuze ko kuba Kwizera Nestor yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize icyaha cyo gukwirakwiza, rukomeza rugaragaza ko nubwo yavuze ko yatse ayo mashusho ashaka kuyareba ariko akaba yarayakwirakwije, bigize icyaha.

Ku bijyanye na Kalisa John, Urukiko ruvuga ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka n’abandi bigize icyaha.

Umucamanza yategetse ko Ishimwe Patrick Pazzo man agizwe umwere. Kuko nubwo muri telefoni ye, harimo amashusho ya Yampano, ubushinjacyaha bugaragaza uko yagezemo kandi ko hari umunyamakuru wayamwatse amusubiza ko ntayo afite, ndetse ko ntaho bugaragaza uwo yaba yarayoherereje. Urukiko rwategetse ko Pazzo Man ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Kuri Djihad umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye ruhurizamo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha, kandi kuba yarafashe agace gato gatangira amashusho ‘screenshot’ akagashyira kuri status ye akanagakoresha mu biganiro bishimangira ko yari afite umugambi.

Urukiko rwategetse ko Djihad, Nestor, na K John bahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Rubahanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Icyakora umucamanza yibukije ko ababuranyi bafite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo, bivuze ko mu gihe iyo minsi yashira K John atarajurira yahita afungwa kuko yari asanzwe aburana ari hanze.

Amakuru ahari avuga ko Yampano yatanze ikirego tariki 9 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man atabwa muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025 naho Kalisa John uzwi nka K John atabwa muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.

Pazzo Man yagizwe umwere, Urukiko rutegeka ko ahita arekurwa
Djihadi ari mu bakatiwe gufungwa imyaka itatu
Abandi bakatiwe imyaka itatu barimo Ishimwe François Xavier, Kwizera Nesta na KJohn
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44