Nyagatare: Umusore yatemye ijosi mugenzi we kubera isindwe

Nyagatare: Umusore yatemye ijosi mugenzi we kubera isindwe

Nshimiyimana Robert wo mu Mudugudu wa Mugali, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare yatawe muri yombi azira gutema mugenzi we ijosi amutegeye aho ataha nyuma yo kubanza gushyamiranira mu kabari.

Uru rugomo rwabaye mu gicuku gishyira mu rukerera rwo ku wa Gatanu, ubwo abo basore babiri bari basangiye inzoga baje kugirana amakimbirane yaviriyemo umwe gutemwa ijoisi.

Abaturanyi bavuga ko Nshimiyimana Robert na mugenzi we uzwi ku izina rya Ildephonse bari basanzwe ari inshuti ndetse basangira akabisi n’agahiye.

Gusa ngo ubwo basangiraga baje kutumvikana ndetse bararwana byaje gutuma nshimiyimana ajya kuzana umuhoro iwabo ajya gutega mugenzi we aramutema.

Umuturage witwa Eric Niyotwagira yabwiye Imvaho Nshya ati”Twamenye aya makuru mu gitondo ubwo twasangaga aha huzuye abaturage bari baje kureba uko uyu mwana bamugize. Aba rero bari basangiye ku mugoroba wose ariko banatinda mu kabari aho umwe yabwiye undi impamvu we atagura hanyuma ildephonse amubwira ko niba adashaka gukomeza kumuha yabireka.”

Akomeza agira ati: “Uko kutumvikana byaje gutuma barwanira mu kabari bisa naho birangiye. Batashye Robert yaje kumutegera mu nzira barongera bararwana ariko kuko yabaye nkurushwa imbaraga yahise ajya kuzana umuhoro iwabo maze aza gutegera mugenzi we iwabo. Yuriye igiti kiri hafi y’amarembo undi agiye kwinjira yumva amukubise umuhoro ku ijosi ariruka n’umuhoro awuta aho.”

Ducyurimpundu Josephine, umubyeyi w’uwatemwe yabwiye Imvaho Nshya ko batunguwe no kubona ijosi ry’umwana ryenda kuvaho agasaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo.

Yagize ati: “Twabyutse dusanga umwana ameze nabi avirirana twihutira kumugeza kwa muganga.Twakutse imitima kubona hari abantu bagifite umutima wo gukora ibyaha nk’ibi biganisha ku kubuza abandi ubizima. Ni yo abantu baba bafite ibyo bapfa ariko gufata umwanzuro wo gukora nk’ibi twabifashe nk’igitero yatugabyeho kuko yadusanze iwacu. Turasaba ko uwakoze ibi yakurikiranwa akabihanirwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jeney yasabye abaturage kwirinda urugomo, abagiranye ibibazo bakegera ubuyobozi aho kwishora mu byaha byo kwihanira.

Ati: “Hari inzego ziba zishinzwe gufasha abaturage gukemura ibibazo, hari uburyo bwo kurangiza ikibazo abantu batabanje gukomeretsanya. Ikindi ni uko abaturage bacu bakwiye kutishora mu kunywa inzonga zirengeje urugero zinatuma hari ibyo bakora bayobowe na zo.”

Kugeza ubu ukekwaho gukora icyaha ari mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe awatemwe na we ari kuvurirwa mu bitaro bya Nyagatare. Aba basore bombi bari basanzwe bakorana imirimo itandukanye bari mu kigero cy’imyaka makumyabiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44