Umuramyi Santha yifashishije Tukowote na Swallah bakina filimi akora indirimbo ‘Ushimwe’

Umuramyi Santha yifashishije Tukowote na Swallah bakina filimi akora indirimbo ‘Ushimwe’

Umuririmbyi uri mu bakizamuka Santha Delice yashyize indirimbo nshya hanze yise ‘Ushimwe’ asobanura ko icyamuteye kwifashisha impano z’abakinnyi ba filime barimo Tukowote na Swallah ari uko ari abahanga mu byo bakora.

Uyu muririmbyi avuga ko yateye intambwe idasubira inyuma mu gukora indirimbo cyane iziramya zikanahimbaza Imana kuko na we yifuza gushyira itafari rye mu ivugabutumwa binyuze mu kuririmba.

Mu kiganiro cyaihariye na Imvaho Nshya Santha yagaragaje ko umuhate wo gukora iyo ndirimbo wavuye ku kuba yararebye agasanga hari byinshi umuntu yashingiraho ashima Imana.

Yagize ati: “Mu buzima habamo ibisitaza byinshi ariko uko byagenda kose hari na byinshi washingiraho ushima Imana, Ushimwe ni indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza abantu gushima Imana kuko hari ibyo gushingiraho.”

Agaruka ku mpamvu yashingiyeho ahitamo Tukowote na Swalla kugira ngo abifashishe mu mashusho Santha yagaragaje ko yashingiye kuko akunda gukurikira filime.

Ati: “Nkunda gukurikira filime bakinamo nkabona ni abahanga, ni uko nahisemo kubifashisha mu mashusho kugira ngo ubutumwa bwanjye bugere kure kuko bakunzwe cyane kandi bakora neza ibyo bakora.”

Ni ndirimbo ya kabiri ije ikurikira iyo yise ‘Akanyamuneza’, akavuga ko akiri mu ntangiriro kuko hari imishinga myinshi y’umuziki azakora muri uyu mwaka wa 2026 yise uwo gukora cyane.

Bimaze kuba umuco aho abahanzi n’abakinnyi ba filime bashyira hamwe bagakorana ibirushaho kuryoshya imyidagaduro nyarwanda.

Santha asobanura ko yahisemo ko Tukowote na Swallah bajya mu mashusho kuko ari abahanga mu gukina filime
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44