Apostle Dr Gitwaza yagaragaje ishimwe afitiye Imana

Apostle Dr Gitwaza yagaragaje ishimwe afitiye Imana

Intumwa Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi wa Zion Temple ku Isi, watangije kandi agakorera ubutumwa muri Minisiteri y’Ivugabutumwa izwi nka ‘Authentic Word Ministries’, yahishuye ishimwe afitiye Imana ku murimo ikomeje gukorera muri Zion Temple.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Apostle Dr. Gitwaza, yatangaje ko ashimye Imana ku bw’ubudahemuka bwayo, urukundo n’imbabazi byayo bya buri munsi.

Agira ati: “Ndashimira abashumba bose n’itorero muri rusange ku bufatanye budacogora, urukundo n’ubwitange mu murimo wayo (Imana).”

Akomeza agira ati: “Imana ibahe umugisha kuko byose biva kuri we, biba muri We, bikagaruka kuri We. Icyubahiro cyose kibe icy’Imana yonyine.”

Yavuze ko mu gitabo cy’Abaroma 11:36, handitse ngo “Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.”

Zion Temple ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga, rifite abayoboke batari bake hirya no hino ku Isi. Itorero Zion Temple ryabyawe na Minisiteri y’ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ku myaka 16.

Zion Temple ni itorero ryatangiye mu 1995, ubu rifite amashami arenga 100 hirya no hino ku Isi, rikaba rifite Abakirisitu barenga 10 000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44