Mozambique: Perezida Chapo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Mozambique: Perezida Chapo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado y’icyo gihugu.

Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristovão Artur Chume; Umugaba Mukuru w’Ingabo za FADM, Gen Julio dos Santos Jane; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen André Rafael Mahunguane; ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara ya Cabo Delgado buyobowe na Valige Tauabo.

Yakiriwe n’Umuyobozi  w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda Maj Gen Vincent Gatama.

Perezida yahawe ishusho y’umutekano  mu gace Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoreramo, hanyuma agirana ibiganiro n’Ingabo n’Abapolisi.

Mu butumwa yatanze, Perezida Chapo yashimye imirimo myiza Ingabo na Polisi by’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique bari gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, abasaba gukomeza ingamba zigamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi k’indashyikirwa bakora muri Mozambique, byatumye umutekano ugaruka muri iyi ntara. Mukomeze mukorere hamwe n’abavandimwe banyu hano, kuko nta terambere ryagerwaho hatari amahoro n’umutekano.”

Perezida Chapo yibukije ko iterabwoba atari ikibazo cya Mozambique gusa, ahubwo ari ikibazo cy’Isi yose; ari yo mpamvu ubumwe, ubufatanye buhamye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique ari ingenzi mu kurirwanya.

Yabibukije ko imishinga itandukanye igiye gusubukurwa, bityo amahoro n’umutekano ari ingenzi mu kubungabunga ibikorwa by’iterambere by’igihe kirekire.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44