Gasabo: Polisi yataye muri yombi umugore ukekwaho urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafashe umugore witwa Kakure Marie Louise w’imyaka 54 akurikiranyweho udupfunyika 274 tw’urumogi twafatiwe mu rugo iwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Imvaho Nshya yafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu Kanyinya ku wa 29 Kanama 2025.
Avuga ko abaturage batanze amakuru kuri Polisi, ko Kakure acuruza ibiyobyabwenge, polisi yagiye aho atuye bamusatse basanga igikapu mu nzu kirimo urumogi udupfunyika 274.
CIP Gahonzire agira ati: “Akimara gufatwa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi nk’umuntu wabigize umwuga.”
Kakuze n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Gisozi ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Polisi y’igihugu ishimira abaturage batanze amakuru urumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage, ikibutsa abandi kujya batangira amakuru ku gihe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yibutsa abaturage kwirinda gukora ibyaha cyane cyane abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge haba ku binywa, ku bicuruza, kubyinjiza mu gihugu byose bihanwa n’amategeko kandi ibihano bikomeye.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.