Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije isoko zubakiye abaturage

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije isoko zubakiye abaturage

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (Rwanda Security Force – RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ku masezerano ya Mozambique n’u Rwanda, mu Ntara ya Cabo Delgado, zashyikirije ku mugaragaro abaturage bo mu Mujyi wa Macomia isoko zubatse.

Ni mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, intumwa z’inzego z’umutekano za Mozambique n’abaturage.

Ni intambwe ikomeye mu gushyigikira kongera kubaka ubukungu n’iterambere ry’imiryango yahuye n’ibibazo by’umutekano muke mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomás Badae, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bukomeje, kandi asaba abaturage gufata neza isoko rishya kugira ngo rizagire akamaro mu gihe kirekire.

Yagize ati: “Kuva ingabo z’u Rwanda zagera i Macomia, imibereho y’abaturage yarahindutse. Nk’abaturage, tuzakomeza gukorana n’ingabo mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro mu Karere.”

Brig Gen Justus Majyambere, Umugaba w’Ingabo ziri mu itsinda rya kane ry’imitwe y’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, wari uhagarariye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwihariye, yavuze ko isoko ryubatswe rigamije gutanga ahantu hizewe, hateguwe kandi hajyanye n’igihe ku bacuruzi n’abaturage kugira ngo bakore ibikorwa by’ubucuruzi mu buryo bwizewe.

Yanagarutse ku kamaro ko kongera kubaka ibikorwa remezo nk’intambwe ikomeye mu kugarura umutekano urambye.

Yagize ati: “Iri soko si inyubako gusa, ni ikimenyetso cy’ubufatanye, ubuvandimwe n’ubushake bwo kwiyubaka.

Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kurengera amahoro ariko kandi no gushyigikira imibereho myiza y’abaturage dufasha, nk’uko ari wo murongo washyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.”

Ingabo z’u Rwanda zageze mu gice cyo mu Majyepfo ya Cabo Delgado muri Kamena 2024 zisimbuye izo mu butumwa bwa SADC/SAMIM, kandi zikomeje gukorana n’Ingabo za Mozambique mu guharanira amahoro n’umutekano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44