Umunsi Inkotanyi zifata Umujyi wa Ruhango

Umunsi Inkotanyi zifata Umujyi wa Ruhango

Umunsi nk’uyu ku itariki 30 Gicurasi 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje gutsimbura umwanzi zifata uduce dutandukanye tw’igihugu, zigenda zirokora Abatutsi bari bataricwa muri Jenoside.

Icyo gihe ni bwo izo ngabo zafashe umujyi wa Ruhango mu yahoze ari Komini Tambwe muri Perefegitura ya Gitarama.

Inyandiko ya Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène ivuga ko ngo kubera ko ingabo za FAR zabonaga ko ingabo za FPR zizokeje igitutu, ingabo za FAR kuri uyu munsi zasabye ko Loni yazifasha zikagirana ibiganiro n’Inkotanyi.

Gusa byabaye iby’ubusa kuko Inkotanyi zakomeje urugamba, zifata uduce dutandukanye ariko zirokora abatutsi bari mu kaga.

Gufata Ruhango kw’Inkotanyi byaje bikurikirana n’ifatwa ry’uwa Nyanza ku wa 29 Gicurasi 1994.

Inkotanyi zakomeje kugenda zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe ari na ko zikomeza gusatira Umujyi wa Gitarama.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44