U Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi by’asaga Miliyari 2

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 2,055,127 akaba asaga Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 38.4 z’ikawa, zinjije amadolari y’Amerika 182,784. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 4.7.
Ikawa yoherejwe mu Bubiligi, muri Singapore no muri Kenya.
Muri icyo cyumweru kandi nanone hoherejwe hanze icyayi kingana na Toni 502.7, cyikinjije amadolari y’Amerika 1,395,479.
Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Misiri, muri Kazakhstan no mu Bwongereza.
Ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byoherejwe mu mahanga bingana na Toni 235.83 byinjije amadolari y’Amerika 476,864.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu Buholandi no mu Bwongereza.



