Amajyaruguru: Gutekesha gaze mu mashuri byagabanyije ikoreshwa ry’inkwi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 31, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Mu bigo by’amashuri byatangiye gutekesha gaze, hagaragaye itandukaniro no gukoresha inkwi kuko byagabanyije amafaranga yagendaga ku nkwi, ndetse abatetsi ntibongera kwibasirwa n’indwara z’ubuhumekero baterwaga n’imyotsi nk’uko bigarukwaho n’ubuyobozi bw’ibyo bigo.

Ibi babivuze ubwo ku Ishuri rya Lycée Saint Jérôme Janja, riherereye mu Kagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, hatahwaga ku mugaragaro uburyo bwo gutekesha hakoreshejwe gaze (LPG), mu mushinga ugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye mu mashuri.

Nzabanita Dominic, umaze imyaka 42 akora mu gikoni cya Lycée Saint Jérôme Janja, avuga ko ubuzima bwabo bwari bwarazahaye kubera imyotsi yaterwaga no gutekesha inkwi.

Yagize ati: “Mu myaka irenga 40 maze nkorera muri iki gikoni, sinigeze mbura inkorora idakira bita akayi. Twahoraga duhumeka imyotsi, amaso agatukura, hakiyongeraho n’izindi ndwara z’ubuhumekero. Guterura inkwi buri munsi na byo byaduteye uburwayi bw’umugongo n’impyiko. Ariko ubu, kuva dutangiye gukoresha gaze, twumva turuhutse. Turashimira abaduhaye ubu buryo kuko bwahinduye ubuzima bwacu.”

Nyiramahirwe Marie Claudine, na we ukora muri icyo gikoni, avuga ko mbere hari abakozi bahitagamo kureka akazi kubera imyotsi n’ingaruka zayo ku buzima.

Yagize ati: “Imyotsi yaratubangamiraga cyane. Hari abahitagamo kureka akazi kubera gutinya indwara zayikomokagaho. Ubu ibikoni bifite isuku, nta mwotsi ukihaba, kandi amafunguro ategurwa vuba. Mbere hari igihe inkwi zabaga zitumye zigatinda gufatwa, bikadindiza guteka. Ubu abana babona amafunguro ku gihe, natwe tugakora mu buryo bwiza.”

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira mu Rwanda (IOM Rwanda), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku nkunga ya Guverinoma y’u Buyapani.

Mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi no guteza imbere ingufu zisukuye, hubatswe ibigega bibika gaze (LPG) mu bigo birindwi ari byo Lycée Saint Jérôme Janja, Janja TVET, ES Nyarutovu, Nemba TSS, APICUR, MIPC na École des Sciences de Musanze.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira mu Rwanda (IOM Rwanda), Chandrakala Acharya, yavuze ko bahisemo gushyigikira ikoreshwa rya gaze mu mashuri kugira ngo barengere ibidukikije banarinde ubuzima bw’abakora mu bikoni.

Yagize ati: “Gutekesha inkwi bitera imyotsi myinshi, kandi iyo myotsi igira ingaruka ku buzima bw’abayihumeka. Ni yo mpamvu twahisemo kugira uruhare muri uyu mushinga, tugamije gukangurira abantu gukoresha gaze nk’imwe mu nzira zo kwirinda indwara ziterwa n’imyotsi no kubungabunga amashyamba aduha umwuka mwiza. »

Akomeza avuga ko nubwo bamaze guha biriya bigo Gaze bitavuze ko batahuye n’imbogamizi.

Yagize ati : « Kubera ko uyu wari umushinga wa mbere nk’uyu mu Turere twa Gakenke na Musanze, kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge byabanje kutugora, ariko twagiye tubigeraho buhoro buhoro. Turasaba ibigo by’amashuri byabihawe kubibungabunga no kubibyaza umusaruro, bikarushaho kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’ingaruka zabyo ku buzima no ku bidukikije.”

Umuyobozi wa APICUR riherereye mu Karere ka Musanze, Innocent Nshimiyimana, avuga ko gutekesha gaze byafashije ishuri kugabanya amafaranga ryakoreshaga ku nkwi no kongera isuku.

Yagize ati: “Mu gihembwe twakoreshaga amasiteri y’inkwi agera kuri 200, bingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ubu twabonye ko gukoresha gaze biduhendukira kurushaho, tunatangira kwizigama. Ibikoni bifite isuku kandi twasezereye imyotsi. Twiyemeje kubungabunga neza ibi bikoresho twahawe.”

Umuyobozi wa Lycée Saint Jérôme Janja Padiri Protogene Hategekimana yavuze ko iri koranabuhanga rije gukemura ikibazo cy’umutungo watikiraga mu kugura no gutwara inkwi.

Yagize ati: “Kubona uburyo bushya bwo gutekera abana dukoresheje gaze ni inyungu ikomeye. Abanyeshuri babona amafunguro ku gihe, abakozi bagakora badahura n’imyotsi ishobora kubatera uburwayi, kandi ishuri rikazigama amafaranga twakoreshaga tugura inkwi no kuzitwara. Twifuza ko ubu buryo bwagera no ku bindi bigo byinshi, nubwo hakiri impungenge z’uko ibiciro bya gaze bishobora kuzamuka. Ku mutekano wo kuyikoresha nta kibazo dufite, kuko abakozi bacu bahawe amahugurwa.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri byahawe ibi bikoresho kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.

Yagize ati: “Uyu mushinga ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kubungabunga ibidukikije no kurinda abaturage indwara ziterwa n’imyotsi ituruka ku gutekesha inkwi. Turasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukoresha neza ibi bikoresho kugira ngo bikomeze kugirira akamaro abanyeshuri n’abaturage.”

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni imwe z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda), watanzwe na Guverinoma y’u Buyapani hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye mu mashuri no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Gutekesha inkwi biteza umwanda mu bikoni, aha ni kuri Janja batarabona gaze
Aha ni mu gikorwa cyo gutaha gaze kuri Lycee ya Janja, byitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye
Nzabanita Dominic nyuma y’imyaka isaga 40 atekesha inkwi none yishimira ko atangiye gutekera kuri gaze
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 31, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE