Nyambo yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo gusezerana mu mategeko

Nyambo yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo gusezerana mu mategeko

Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa Filimi mu Rwanda, Nyambo Jesca yasazwe n’umunezero nyuma y’uko yari amaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Uwiringiye Richard, avuga ko niba hari umugore wishimye ku Isi ari we kubera ko abonye umugabo akunda kandi na we amukunda.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga Nyambo avuga amagambo yumvikanagamo amarangamutima y’umunezero abwira abari bitabiriye ibirori bye bari biganjemo abakinnyi ba filime.

Muri ayo mashusho yagize ati: “Umugore wishimye, ni Nyambo. ushakanye n’umugabo mwiza umukunda nanjye nkamukunda tukazabyara abana beza, Aleluyaaah! Ntimubonye umukwe mukunda mwiza, ntimumwishimiye? Nanjye ndamwishimiye cyane.”

Nyambo Jesca n’umukunzi we Uwiringiye Richard basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko ku gicamunsi cy’itariki 30 Nyakanga 2026, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Igikorwa cyo gusezerana imbere y’amategeko kije nyuma y’icyumweru Nyambo yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Uwiringiye Richard amusaba ko yamwemerera bagashyingiranwa maze bakomezanya urugendo asigaje kubaho kuri iyi Si, Nyambo na we ntiyazuyaza arabyemera.

Ni umuhango wabaye tariki 23 Nyakanga 2026, mu birori byari byagizwe ibanga ndetse na we atari azi ko ari bwambikwe impeta ahubwo yari azi ko ari ibirori byo gutungura inshuti ye Bwiza bakamwifuriza isabukuru dore ko ngo azayigira atari mu Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri sinema nyarwanda
Mama Niyori ukina muri filime ya Nyambo yari yitabiriye
Umunyarwenya Rusine n’umugore we bashyigikiye Nyambo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44