NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo kujya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri, kuva tariki ya 3 Mata 2025 kugeza ku ya 6 Mata 2025.

Ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugengemu Mujyi wa Kigali, Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Noororero Mmu Ntara y’Iburengerazuba Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’lburasirazuba kamwe na  Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere Rugango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’lburengerazuba, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’lburasirazuba.

 Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025

Hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Karongi na Rutsiro mu Ntara y’lburengerazuba , Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke Imu Nara y’Amajyaruguru Ngoma na Kirehe Intara y’lburasirazuba

Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025

Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo,  Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’lburengerazuba Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba na Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru.

Ibigo by’amashuri bisabwa kubahiriza ingengabihe bikohereza abana kare ngo bashyike mu miryango butarira, ababyeyi bakaba barahaye abana amafaranga y’ingendo.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo iwabo no gukurikirana ko ayo mashuri yabasubijeyo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ‘Kigali Pele Stadium’  i Nyamirambo zibajyana aho bataha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 14
Habimana Joel

Mubacyuye bakerewe muzahindure.

HABIMANA cyprien

Abanyeshuri bigabataha bo bazafunga ryari?

HABIMANA cyprien

Abanyeshuri bigabataha bo bazafunga ryari?

Uzamusabire angelike

Nibyiza cyane

Gikundiro jean paul

Nkatwe abanyeshuri twiga siziyemu tuzafata report ryari muri iki gihembwe cya kabiri

Nsabiyaremye fulgence

Tubashimiye uburyo mwashyize kumurongo iyigahunda yo gutaha nka twe nkabanyeshuri byaradushimishije cyane murakoze

Guillaume

ese kuwa mbere ni konji musubize

KANYAMAHANGA Jean Damascene

Abanyeshuri bazatangira kujyenda ryari ibiruhuko byo mugihembwe cya kabiri birangiye

Francois

Abanyeshuri biga babayo bazasubirayo ryari? Ese time table ya national exam izaboneka ryari ko zegereje? Murakoze

HUMURE Pacifique

Gusubira kwishuri igihembwe cya kabiri ni ryari

Islam katabarwa

Dukomeje kwishimira amakuru mudahwema kutugezaho murakoze mukomeze muduhe nandi menshi

Nsabihorahosamueli

Babanyeshuri bazataharyari

elie tuyishime

ese ingendo zigihembwe cya gatatu zipanze gute

Erneste ngendahimana

Twishimiye kuntumutugezaho amakurumeza,kandituza komeza,dufatanyeku barera,arikomutugezeho igihebwe,3,itariki,kizabermurakoze»

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44