Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo kujya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri, kuva tariki ya 3 Mata 2025 kugeza ku ya 6 Mata 2025.
Ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugengemu Mujyi wa Kigali, Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Noororero Mmu Ntara y’Iburengerazuba Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’lburasirazuba kamwe na Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere Rugango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’lburengerazuba, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’lburasirazuba.
Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025
Hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Karongi na Rutsiro mu Ntara y’lburengerazuba , Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke Imu Nara y’Amajyaruguru Ngoma na Kirehe Intara y’lburasirazuba
Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025
Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’lburengerazuba Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba na Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru.
Ibigo by’amashuri bisabwa kubahiriza ingengabihe bikohereza abana kare ngo bashyike mu miryango butarira, ababyeyi bakaba barahaye abana amafaranga y’ingendo.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo iwabo no gukurikirana ko ayo mashuri yabasubijeyo ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ‘Kigali Pele Stadium’ i Nyamirambo zibajyana aho bataha.






Mubacyuye bakerewe muzahindure.
Abanyeshuri bigabataha bo bazafunga ryari?
Abanyeshuri bigabataha bo bazafunga ryari?
Nibyiza cyane
Nkatwe abanyeshuri twiga siziyemu tuzafata report ryari muri iki gihembwe cya kabiri
Tubashimiye uburyo mwashyize kumurongo iyigahunda yo gutaha nka twe nkabanyeshuri byaradushimishije cyane murakoze
ese kuwa mbere ni konji musubize
Abanyeshuri bazatangira kujyenda ryari ibiruhuko byo mugihembwe cya kabiri birangiye
Abanyeshuri biga babayo bazasubirayo ryari? Ese time table ya national exam izaboneka ryari ko zegereje? Murakoze
Gusubira kwishuri igihembwe cya kabiri ni ryari
Dukomeje kwishimira amakuru mudahwema kutugezaho murakoze mukomeze muduhe nandi menshi
Babanyeshuri bazataharyari
ese ingendo zigihembwe cya gatatu zipanze gute
Twishimiye kuntumutugezaho amakurumeza,kandituza komeza,dufatanyeku barera,arikomutugezeho igihebwe,3,itariki,kizabermurakoze»