Taliki 02-06-2022
Mozambique-Rwanda (Johannesburg)
Taliki 07-06-2022
Rwanda-Senegal (Huye)
Taliki 02 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” izatangira urugamba rwo gushaka itike ya CAN 2023 aho izakina na Mozambique, umukino ubanza mu itsinda L uzabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’uyu mukino, taliki 07 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” izakira Senegal, umukino uzabera kuri Sitade ya Huye.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino yombi, Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bagomba gutangira umwiherero taliki 24 Gicurasi 2022.
Muri aba bakinnyi hari abahagawe bwa mu ikipe y’igihugu nkuru barimo Mugisha Bonheur ukina hagati muri APR FC ndetse na Ndayishimiye Thierry, myugariro w’ikipe ya Kiyovu.
Umutoza w’Amavubi, Carlos Alos Ferrer atangaza ko bitazaba byoroshye kuko muri iri tsinda bari kumwe na Senegal, Mozambique na Benin kandi yose akaba ari amakipe akomeye ariko ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazabone itike ya CAN 2023. Uyu mutoza akaba asaba abafana kuzababa hafi yizeza ko bazagaragaza umukino mwiza.
Abakinyi bahamagawe bose
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre (AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu).
Myugariro: Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Fitina Omborenga, Ishimwe Christian (AS Kigali), Serumogo Ali, Ndayishimiye Thierry (Kiyovu), Niyigena Clement (Rayon Sports), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (FAR Rabat), Mutsinzi Ange (CD Trofense) na Nirisarike Salomon (Urartu FC).
Hagati: Nishimwe Blaise, Muhire Kevin (Rayon Sports), Bizimana Djihadi (MK Deinze), Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco (APR FC) na Rafaël York [AFC-Eskilstuna).
Rutahizamu: Ndayishimiye Antoine Dominique, Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Danny (Police FC), Mugunga Yves, Byiringiro Lague (APR FC) na Kagere Meddie (Simba SC).
Umutoza mukuru ni Carlos Alós Ferrer, yungirijwe na Jocint Magrina Clemente na Rwasamanzi Yves, umutoza w’abanyezamu ni Mugabo Alexis naho umutoza wongerera ingufu abakinnyi ni Mwambari Serge.



