Musanze: Yapfiriye mu kirombe agiye kwibamo amabuye y’agaciro

Musanze: Yapfiriye mu kirombe agiye kwibamo amabuye y’agaciro

Nsengiyumva Jean Damascene  wo mu Kagari ka Kabirizi, mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, yapfiriye mu kirombe kitemewe giherereye mj Mudugudu wa Gasanze, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, ubwo yageragezaga gushakamo zahabu kandi barabujijwe kukijyamo. 

Amakuru y’uko yaguye mu kirombe yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, nyuma y’uko abamubonye ajya gucukura bamubuza bamuregereje bagaheba. 

Umwe mu bamubonye yagize ati: “Aha hantu hashize igihe babuza abantu kuhacukura amabuye y’agaciro, batubwira ko ari zahabu. Nsengiyumva rero yaje yiyahuramo ku manywa y’ihangu dutegereza ko asohokamo turaheba dukurikiranye dusanga yapfuye dutegereje ko baza bagakuramo umurambo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika Epimaque Munyamasoko, na we yemeje iby’urwo rupfu rwatewe n’uko uwacukuraga yaburiye umwuka mu kirombe. 

Yagize ati “Ni byo koko hari umuturage waguye mu cyobo aje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aza kuburirayo umwuka arapfa. Byabaye mu gihe cya saa tanu uyu munsi, ubu rero aracyarimo dutegereje ko inzego bireba nka RIB ko baza gutwara umurambo ukajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri ugakorerwa isuzumwa.”

Gitifu Munyamasoko akomeza asaba abaturage kwirinda gukomeza gukora ubucukuzi butemewe, kuko bushyira ubuzima bwabo mu kangaratete. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08