21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Koreya ya Ruguru muri Guma mu rugo kubera umwe wanduye COVID-19

12 Gicurasi 2022 - 11:39
Koreya ya Ruguru muri Guma mu rugo kubera umwe wanduye COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Koreya ya Ruguru, mu Mujyi wa   Pyongyang habonetse umuntu umwe wanduye COVID-19 bituma  hashyirwaho gahunda ya Guma mu rugo mu gihugu hose. Gusa uyu mujyi wari umaze iminsi ibiri usa nk’uwatangiye iyi gahunda.

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un  yasabye abayobozi b’imijyi n’abo mu tundi duce dutandukanye kugenda bashyira muri Guma mu rugo aho bayoboye kandi bagashyiraho uburyo bwo gukora  imirimo ibyara inyungu butuma icyorezo  kidakwirakwira dore ko habonetse virusi yihinduranyije ya Omicron yandura vuba.

Kuva iki cyorezo cyaduka ku Isi mu mpera za 2019, ni ubwa mbere muri iki gihugu habonetse uwanduye.

Gusa ibinyamakuru bitandukanye mpuzamahanga byagaragaje  ko  kuba hatangajwe ko habonetse umurwayi wa  COVID-19, Igihugu gishobora kuba gisumbirijwe kuko  hagiye  hanugwanugwa ko gihisha ko hari abanduye.

Koreya ya Ruguru ntiyigeze yemera inkingo yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’izo mu Bushinwa n’u Burusiya aho yavugaga ko ifite uburyo buhamye bwo gukumira iriya virusi ku butaka bwayo burimo ubwo gufunga imipaka. 

Mu baturage batuye iki gihugu bagera kuri miliyoni 25 nta n’umwe wakingiwe COVID-19.

Advertisement
TUMUKUNDE Georgine

TUMUKUNDE Georgine

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.