21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Umugore wa Perezida w’Amerika yahuye n’uwa Perezida wa Ukraine

10 Gicurasi 2022 - 08:59
Umugore wa Perezida w’Amerika yahuye n’uwa Perezida wa Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) Jill Biden, yagiriye uruzinduko muri Ukraine yibasiwe n’ibitero yagabweho n’u Burusiya, ahura na mugenzi we wa Ukraine Olena Volodymyrivna Zelenska ku Cyumweru taliki ya 08 Gicurasi 2022

Uru ruzinduko rwabaye rutunguranye mu gihe Washington yatangaje ibihano bishya kuri Moscow, aba bagore bakaba bahuriye ku ishuri rya Leta riri mu Mujyi wa Uzhhorod uherereye Iburengerazuba ku mupaka na Slovakia.

Ni ishuri ririmo kwifashishwa by’agateganyo nk’icumbi n’ubwugamo bw’abaturage 163 bakuwe mu byabo n’intambara barimo abana 47.

Nk’uko byatangajwe na BBC, yari inshuro ya mbere Olena agaragaye mu ruhame kuva u Burusiya bwatera Ukraine guhera taliki 24 Gashyantare.

Amerika yatangaje ibihano bishya birimo kwima visa Abarusiya n’abanya-Belarus, kubera ibitero by’u Burusiya. Televiziyo eshatu zo mu Burusiya hamwe n’abakuriye Gazprombank na bo bafatiwe ibihano na Washington.

Hagati aho, abayobozi b’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize G7 na bo biyemeje guhagarika buhoro buhoro kugura ibitoro by’u Burusiya.

Aba bagore bombi bahuriye ku ishuri ubu ririmo gukoreshwa nk’icumbi ry’abavuye mu byabo.

Jill Biden yavuze ko ashaka “kwerekana ko abaturage ba Amerika bifatanyije n’aba Ukraine”, yongeraho ko iyi ntambara – yinjiye mu kwezi kwa gatatu – igomba guhagarara.

Olena Zelenska yavuze ko iki ari “igikorwa cy’ubutwari” gusura Ukraine iri mu ntambara.

Avuga kandi ko kuba abasuye ku munsi w’umubyeyi w’umugore ari ibidasanzwe. Ati: “Turumva urukundo rwawe no kudushyigikira kuri uyu munsi ukomeye.”

Aba bagore bombi nyuma bicaye bakina n’abana bacumbikiwe kuri iri shuri.

Itangazo ry’ibihano bishya ryaje nyuma y’inama abakuru ba G7 bagiranye kuri video na Perezida Volodymyr Zelensky.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Amerika yavuze ko ibi bihano byibasira abategetsi bakuru 27 ba Gazprombank. Gusa ntabwo birimo gufatira imitungo y’iyo banki cyangwa guhagarika gukorana nayo.

Ntabwo hazwi neza abantu 2,600 bo mu Burusiya na Belarus bashyizwe ku rutonde rw’ibihano bya visa ya Amerika. Ibihano by’Amerika bitangajwe nyuma y’uruzinduko rwa Minsitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau muri Ukraine.

Trudeau yatangaje ko Canada igiye kohereza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku ngabo za Ukraine, ndetse nayo igatangaza ibihano ku barusiya bamwe na kompanyi zaho.

Trudeau yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ati: “Icyo Putin agomba kumva ni uko uburengerazuba bwiyemeje kandi bwahagarukiye kurwanya ibyo arimo gukora. Intambara ye itemewe, kurenga umurongo utukura agatera Ukraine, bivuze ko tuzakora ibyo dushoboye byose nk’Isi kugira ngo atsindwe.”

Amerika na Canada byatangaje ibihano byabo mbere y’uko u Burusiya none ku wa Mbere bwizihiza Umunsi w’Intsinzi, wo kwibuka ubwo Ubumwe bw’Abasoviyeti bwatsindaga aba-Nazi b’Abadage.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.