Kwanga kuryamana na Diamond byatumye amashusho y’indirimbo bakoranye atinda

Kwanga kuryamana na Diamond byatumye amashusho y’indirimbo bakoranye atinda

Umuhanzi wo muri Uganda Namukwaya Hajara Diana uzwi cyane nka Spice Diana yavuze ko gutinda gushyira ahagaragara kw’amashusho y’indirimbo yafatanyijemo n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Diamond Platinumz, byatewe n’uko amashusho uyu muhanzi aba yifuza ko ajya mu ndirimbo ze asaba amikoro ahambaye, kandi no kutemera kuryamana na we bituma irushaho gutinda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ry’itariki 28 Nzeri 2024, Spice Diana yavuze ko yakoranye na Diamond indirimbo nyinshi, ariko byagoranye kugira ngo hakorwe amashusho yazo, kuko bisaba amafaranga menshi.

Yagize ati: “Dufite indirimbo zirenze imwe, dufite indirimbo nyinshi pe, ariko rimwe na rimwe bisaba amafaranga menshi kugira ngo hakorwe amashusho (video) ajyanye n’ibipimo byayo bihenze.”

Uyu muhanzi avuga ko kugira ngo akorane na Diamond Platinumz amashusho bimusaba nibura ibihumbi 50 by’amadolari y’Amanyamerika kandi ko kuyagaruza biba bitoroshye muri Uganda, gusa ngo hari ubundi buryo bworoshye byakorwamo ku mwana w’umukobwa, nubwo we abifata nk’umwanda.

Yagize ati: “Muri uru ruganda harimo umwanda, mbabwize ukuri, nk’umukobwa iyo ibiciro by’amafaranga bikugoye hari uburyo bundi bukoroheye uhabwa, ni wowe uhitamo ugatangira inzira yo kuryamana na bo bikakwihutira, kandi njye nk’umukobwa uteganya kuzaba umubyeyi si wo mwanzuro nahitamo, ni byiza ko uza nka mugenzi wanjye tugakora ubucuruzi, kandi niteguye kuzashaka ayo mafaranga kugeza nyabonye amashusho y’indirimbo agakorwa.”

Yongeraho ati: “Ni wowe wo guhitamo kugendana n’uwo mwanda cyangwa gukomeza ugakora nkawe ubwawe, ibyiza bikazakugeraho ukiri wowe wa nyawe, ntabwo nkunda inzira zoroshye, niteguye kwigomwa ayo mafaranga, kuko ni bwo bunyamwuga, ni ko byangendekeye kuri Harmonize, ariko nubwo warakara ugera aho ugafata amafaranga tugakora.”

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muhanzi yateguje ko mu bihe bya vuba azashyira ahagaragara indirimbo yafatanyije n’icyamamare mpuzamahanga, kandi ateguza abakunzi b’ibihangano bye ko n’iyo byatinda ariko arimo gukora uko ashoboye kose ngo abone ayo mafaranga amashusho y’indirimbo ye Diamond Platinumz ajye ahagaragara.

Spice Diana, yatangiye gukorana n’abahanzi bo muri Wasafi Records mu 2021, aho yakoranye na Zuchu mu ndirimbo Upendo, kugeza ubu akaba akomeje gushaka amafaranga akenewe kugira ngo Diamond Platinumz akorane na we amashusho y’indirimbo nyinshi bafitanye.

Spice Diana azwi cyane mu ndirimbo zirimo Siri Regular, Wendi,Twookya, Do me n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44