54% by’ingengo y’imari izava mu misoro – RRA

54% by’ingengo y’imari izava mu misoro – RRA

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gifite intego yo gukusanya imisoro ibarirwa mu gaciro ka miliyari 3,061. Ni ukuvuga ko iyo misoro izagira Uruhare rwa 54% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.   

Byagarutsweho mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora barushije abandi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023/2024.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko umwaka ushize babashije gukusanya asaga miliyari 2,639 Frw, akaba yariyongereyeho 12.8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Amafaranga yakusanyijwe yiyongereyeho 12,3% ugerenanyije n’ayakusanyijwe mu mwaka wa 2022/2023, bituma uyu musoro uhaza ingengo y’imari ku rugero rwa 51,2% bivuye kuri 48,9% mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.

Kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2024, umusoro wari wihariye 15,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu urebeye ku mwaka wa 2023/2024.

Ku rundi ruhande, Mubiligi Jeanne Francoise Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, asaba ko muri uku kwezi kwahariwe gushimira abasora, Leta ikwiye kureba uko yagabanya umusoro ku nyongeragaciro, TVA, ukava kuri 18%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf asobanura ko nta gahunda ihari yo kugabanya umusoro wa TVA.

Icyakoze yavuze ko imisoro yo mu Rwanda itari hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Imibare itangwa na RRA yerekana ko kuva EBM yatangira gukoreshwa mu Rwanda mu 2013/2014 yazamuye umusoro ku nyongeragaciro TVA, uva kuri miliyari 259.1 Frw ugera kuri miliyari 792 Frw mu 2023/2024, bingana n’izamuka rya 205.6%.

RRA yanditse abasora kuva ku bihumbi bisaga 84 mu 2022/2023, igera ku basaga ibihumbi 117 mu 2023/2024 bingana n’izamuka rya 28%.

Abo ibihumbi 117 barimo abarenga ibihumbi 32 banditse ku musoro ku nyongeragaciro, TVA.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League 26 Ukwakira 2026 Saa 00:04
  2. Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League 25 Ukwakira 2026 Saa 22:41
  3. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  4. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  5. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafunzwe bazira urugomo mu myigaragambyo iri kuhabera 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16