Zimbabwe: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yeguye

Zimbabwe: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yeguye

Umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe Nelson Chamisa, yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’ishyaka rye, nyuma y’amezi make atsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

The East African yatangaje ko yibwe amajwi mu matora  kandi ko politiki y’iki gihugu yanduye.

Nelson Chamisa wari umuyobozi w’ishyirahamwe  ry’abaturage riharanira impinduka (Citizen Coalition for Change CCC), nyuma yo gutsindwa amatora yavuze ko yamaganye ubutegetsi, iterabwoba ndetse n’ihohoterwa.

Mu magambo ye, Chamisa yagize ati: “Ndamenyesha ku mugaragaro, mbwira abenegihugu n’Isi ko nta sano nkifitanye   n’ishyirahamwe ry’abaturage riharanira impinduka (CCC)”.

Ashinja ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Emmerson Mnangagwa amayeri.

Iki cyemezo gitunguranye cyo kwegura kwa Chemisa kije nyuma yuko Mnangagwa w’imyaka 81 atsindiye kuyobora manda ya kabiri.

Chamisa, ufite imyaka 45, yasaga nkaho ashaka kunegura Perezida Mnangagwa ku kazina k’akabyiniriro bamuhimbye ariko Ingona.

Mu magambo ye yagize ati: “Nzanga koga mu ruzi rufite ingona zashonje. Ntabwo nagira icyo nkora muri politiki y’amazi yanduye.”

Abanegura kuva kera bashinja ishyaka riri ku butegetsi Zanu-PF kuba ryarakoresheje inkiko mu kwibasira abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi no gucecekesha abatavuga rumwe nabwo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52