Zimbabwe: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yeguye

Zimbabwe: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yeguye

Umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe Nelson Chamisa, yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’ishyaka rye, nyuma y’amezi make atsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

The East African yatangaje ko yibwe amajwi mu matora  kandi ko politiki y’iki gihugu yanduye.

Nelson Chamisa wari umuyobozi w’ishyirahamwe  ry’abaturage riharanira impinduka (Citizen Coalition for Change CCC), nyuma yo gutsindwa amatora yavuze ko yamaganye ubutegetsi, iterabwoba ndetse n’ihohoterwa.

Mu magambo ye, Chamisa yagize ati: “Ndamenyesha ku mugaragaro, mbwira abenegihugu n’Isi ko nta sano nkifitanye   n’ishyirahamwe ry’abaturage riharanira impinduka (CCC)”.

Ashinja ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Emmerson Mnangagwa amayeri.

Iki cyemezo gitunguranye cyo kwegura kwa Chemisa kije nyuma yuko Mnangagwa w’imyaka 81 atsindiye kuyobora manda ya kabiri.

Chamisa, ufite imyaka 45, yasaga nkaho ashaka kunegura Perezida Mnangagwa ku kazina k’akabyiniriro bamuhimbye ariko Ingona.

Mu magambo ye yagize ati: “Nzanga koga mu ruzi rufite ingona zashonje. Ntabwo nagira icyo nkora muri politiki y’amazi yanduye.”

Abanegura kuva kera bashinja ishyaka riri ku butegetsi Zanu-PF kuba ryarakoresheje inkiko mu kwibasira abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi no gucecekesha abatavuga rumwe nabwo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22