ZIGAMA CSS yungutse miliyari 17.7 Frw mu 2021 

ZIGAMA CSS yungutse miliyari 17.7 Frw mu 2021 

Ikigo cy’imari Zigama CSS yatangaje inyungu ya miliyari 17.7 z’amafaranga y’u Rwanda, iyo nyungu ikaba yariyongereyeho miliyari 4 kuri miliyari 13.7 zabonetse mu mwaka wa 2020. 

Iyo nyungu yatangajwe mu Nteko Rusange yateranye kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Mata 2022, ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. 

Iyi Nteko Rusange yabaye ku nshuro ya 36 yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira, Minisitiri w’Ubutabera Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura na Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza. 

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri RDF n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano hamwe n’abandi banyamuryango batandukanye bahagarariye abandi. 

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS Dr James Ndahiro yavuze ko icyigwa cy’ingenzi cyari kuri gahunda y’iyo nama cyari ukugaragariza abanyamuryango imikorere yagenzuwe yaranze iyo banki mu mwaka wa 2021. 

Yagize ati: Ni umwaka twabonyemo intsinzi kuko Banki yakomeje gutera imbere kandi twizeye ko izarushaho gutera imbere mu myaka iri imbere.“

Yakomeje ashimira abanyamuryango uburyo badahwema kugaragaza ubufatanye n’ubwumvikane mu rugendo rwo guharanira iterambere rya banki n’iryabo by’umwihariko. 

ZIGAMA CSS  ikomeje kwagura serivisi itanga ku ikoranabuhanga mu korohereza abanyamuryango bayo n’abandi bakiliya gukora ibikorwa bitandukanye muri banki. 

Yatanze urugero rw’uko mu mwaka wa 2021, serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga zari ku kigero cya 96% mu gihe ihererekanya ry’amafaranga kuri ryo riri ku kigero cya 4%. 

ZIGAMA CSS ni Ikigo cy’imari gihuje ahanini n’abari mu nzego z’umutekano by’umwihariko ababarizwa mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14