Zambiya: Amashuri yafunze kubera icyorezo cya kolera

Zambiya: Amashuri yafunze kubera icyorezo cya kolera

Amashuri yo muri Zambiya yafunze mu gihe cy’ibyumweru bitatu kubera icyorezo cya kolera, nyuma yuko abanyeshuri bari bamaze igihe mu biruhuko by’iminsi mikuru.

ibi bikaba bigiye gutuma umwaka w’amasomo muri iki gihugu utinda.

Africa News yatangaje ko ku wa 04 Mutarama, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, biteganyijwe ko bazagaruka ku mashuri gukomeza amasomo yabo ku ya 29 Mutarama.

Ku cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima muri Zambiya yatangaje ko icyorezo cya kolera cyatangiye mu Kwakira 2023, cyatumye abantu 3015, bemezwa ko bacyanduye mu gihe abagera kuri   98 bapfuye.

Iki kibazo cyateye ubwoba n’impungenge z’ubuzima mu gihugu, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje.

Minisitiri w’Uburezi Hon. Douglas Syakalima yatanze amabwiriza yo kurinda umutekano w’abanyeshuri n’abakozi mu gihe bazaba bagarutse ku mashuri.

Minisitiri yashimangiye ko hakenewe gushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abanyeshuri hashyirwa imbaraga mu  isuku yuzuye mu bigo by’amashuri byose, gutanga amazi meza no gushyiraho aho gukarabira intoki.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22