Zambia: Insengero zategetswe kutarenza amasaha 2 basenga mu kwirinda Kolera

Zambia: Insengero zategetswe kutarenza amasaha 2 basenga mu kwirinda Kolera

Leta ya Zambia yategetse insengero zo mu gihugu, kuganyanya inyigisho ndetse ko zitagomba kurenza amasaha abiri kubera ingamba zidasanzwe zo kwirinda icyorezo cya Kolera cyugarije icyo gihugu.

Aya mabwiriza yatanzwe na Ndiwa Mutelo, umuyobozi mukuru ushinzwe gukurikirana ibibazo by’amadini, abuza kandi kugurisha ibiribwa mu nsengero.

Izi ngamba zidasanzwe Leta ya Zambia yazifashe mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukwirakwiza ubwandu bw’indwara ya Kolera yugarije icyo gihugu, aho abasenga basabwe kwitwararika bakirinda kuramukanye bahana ibiganza ndetse no guhoberana.

Mu itangazo ryasohowe na Mutelo yashimangiye ko ari ngombwa kwimakaza isuku ahantu hakoreshwa ibikorwa byo gusenga.

Insengero kandi zasabwe gutegura amazi meza yo kunywa,guteganya ahantu ho gukarabira intoki ndetse no gutegura umuti wica udukoko cyane cyane ahabera ibiterane by’amasengesho .

Izo ngamba zikakaye zatangiye nyuma y’aho indwara ya Kolera yadutse muri icyo gihugu aho abarenga 7,800 bamaze kuyandura guhera mu Ukwakira 2023.

Africa News yatangaje ko mu masaha 24 ashize, Minisiteri y’Ubuzima muri Zambia yatangaje ubwandu bushya bw’abantu barenga 400 barimo 18 bamaze gupfa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22