Zambia: Ba mukerarugendo babiri bishwe n’inzovu y’ingore

Zambia: Ba mukerarugendo babiri bishwe n’inzovu y’ingore

Ba mukerarugendo babiri b’abagore, barimo umwe wo mu Bwongereza n’undi wo muri New Zealand bishwe n’inzovu y’ingore  ubwo bari mu ruzinduko muri Zambia nkuko Polisi yaho yabitangarije BBC.

Easton Taylor w’imyaka 68 na Alison Taylor w’imyaka 67 bagabwego igitero n’iyo nzovu yari kumwe n’umwana wayo ubwo barimo batembera Parike ya South Luangwa nk’uko Umuyobozi wa Polisi Robertson Mweemba yabivuze.

Yagaragaje akababaro atewe n’urwo rupfu ndetse yihanganisha imiryango yabo  avuga  ko iyo nzovu ari yo yabasagariye ikabirukankana ikabica nubwo hari abagerageje kurokora ubuzima bwabo  bakarasa hejuru ariko bikanga.

Inzovu z’ingore zizwiho kurinda cyane abana bazo ndetse inzego z’ubuyobozi muri Zambia zagiye zisaba ba mukerarugendo kwitwararika mu gihe bagiye gusura inyamaswa.

Umwaka ushize nabwo ba mukerarugendo babiri b’Abanyamerika bari mu modoka bishwe n’inzovu muri icyo gihugu ubwo barimo basura inyamaswa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22