Yvan Muziki yakeje Massamba na Kidum

Yvan Muziki yakeje  Massamba na Kidum

Umuhanzi uri mu bamaze kumenyekana mu njyana gakondo Yvan Muziki yakeje abahanzi Massamba Intore na Kidum avuga ko bafite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Uyu muhanzi uri mu myiteguro y’igitaramo azamurikiramo Alubumu ye yise ‘Inganzo Ntahangarwa Album’ yabwiye Imvaho Nshya ko yahisemo kwiyambaza abo banyabigwi bombi kuko bagize uruhare runini mu gutangira umuziki we.

Yagize ati:” Icyambere nashingiyeho ni uko ari abanyabigwi mu muziki w’Akarere kose, ikindi ni uko bombi bagize uruhare mu muziki wanjye kuko twagiye dukorana mu bihe bitandukanye.”

Yongeraho ati: “Uretse ko Massamba we ari n’umuvandimwe kandi mbere y’uko ntangira umuziki naririmbaga nsubiramo iz’abandi (Karaoke)’ mu buryo bwa’Live’ nakoreshaga indirimbo zirimo iza Kidum n’iza Massamba.”

Agaruka ku cyo yashingiyeho ahitamo abandi bahanzi bazamufasha Yvan yavuze ko abahanzi bose bazamufasha bafite indirimbo bakoranye ziri kuri iyo Alubumu bityo ari cyo yashingiyeho kugira ngo bazarusheho kunezeza abazitabira icyo gitaramo.

Yvan Muziki avuga ko kwita Alubum ye Inganzo ntahangarwa yashakaga kugaragaza Inganzo y’abo bahanzi bose bakoranye kuri Alubum ye ndetse n’iy’umuryango avukamo dore ko afite aho ahuriye n’umuryango wa Sentore wibarutse Intore zitari nke zirimo na Masamba.

Ati: “Inganzo ntahangarwa si Inganzo yanjye navugaga njyenyine ahubwo navugaga n’iyabariya bari ku rutonde rw’abazamfasha mpamya neza ko n’abandi babizi ko bafite Inganzo idahangarwa.”

Ni gitaramo cyateguwe na Gakondo Avec La Classe, kizabera muri Kigali Universe bikaba biteganyijwe ko kizaririmbamo abarimo Jules Sentore, Marina Debora biyongera kuri Kidumu na Massamba Intore.

Biteganyijwe ko kizaba tariki 13 Gashyantare 2026, mu rwego rwo gufasha abakundana kuva mu bwiza bajya mu bundi kuko bizaba bucya bizihiza umunsi w’abahariwe uzwi nka ‘Valentine’s day’.

Yvan Muziki avuga ko Massamba Intore na Kidum bamubereye ikiraro mu muziki we
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25