Yanga, Umwami w’Agasobanuye, yitabye Imana

Yanga, Umwami w’Agasobanuye, yitabye Imana

Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu gusobanura filimi z’amahanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda bikaba byaramenyekanye cyane nk’Agasobanuye, yitabye Imana azize uburwayi.

Aya makuru yatangajwe n’umuvandimwe Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti na we wamukurikiye mu gukora umwuga wo gusobanura filimi.

Mu butumwa Junior Giti yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabiye umuvandimwe Yanga kuruhukira mu mahoro, anagaruka ku bintu byinshi yamwigiyeho.

Muri ubu butumwa buherekeje ifoto ya Yanga, yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye. Kuri njye wambereye Papa. Iteka nizereraga kandi nkanyurwa n’ibihe byose wanyuzemo, wambereye intangarugero n’umutoza…”

Yanga wari warahagaritse akazi ko gusobanura filimi mu Kinyarwanda mu gihe ari na we wabitangije mu Gihugu, yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari arwariye ari no kwivuza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25