Yago yaciye amarenga yo gukorana na Element Eleeeh

Yago yaciye amarenga yo gukorana na Element Eleeeh

Umunyarwanda usigaye ukorera umuziki muri Uganda, Yago-Pon-Dat yaciye amarenga ko yaba agiye gukorana indirimbo na Element Eleeeh uri mu bakunzwe mu Rwanda bitewe n’ubuhanga bukunze kugaragara mu ndirimbo ze.

Ni nyuma y’uko Yago na Element baherutse kugaragara bahoberana nk’abari bakumburanye cyane aho byagaragaraga ko Element byamunaniye kurekura Yago, mu cyumweru gishize ubwo Element yari yataramiye abakunzi be muri Uganda mu gitaramo kiswe ‘Eid Day’ cyari cyateguwe na ‘Comedy Store’ cyabaye mu ijoro ry’itariki 20 Werurwe 2026.

Mu ijoro ry’itariki ya 25 Werurwe 2026, ni bwo Yago yasangije abakurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho ye na Element Eleeeh, bari mu biganiro ayaherekeresha ijambo rica amarenga y’imikoranire. Yanditse ati: “Nyuma ya SUWEJO byashoboka ko twakomeza nanone? Yasaga nk’ubaza Element Eleeeh niba byakunda ko bakorana.”

Ni ibintu abakunda abo bahanzi bombi bishimiye batangira kugaragaza ibitekerezo byabo n’uko babyakira abo bahanzi baramutse bakoranye. Uwiyita “nellyIaneige” yanditse ati: “Iyo inshuti ebyiri nyakuri zihuye, ubucuruzi burashoboka kandi bizaba biryoshye.” Mugenzi we ukoresha izina rya “kay-wa-hakiz3” yagize ati: “Eleeeh na Yago ni ibyamamare mpuzamahanga.”

Ibi Yago abigaragaje nyuma gato y’indirimbo yise ‘Yo Love’ yakoranye na Pallaso wo muri Uganda imaze ibyumweru bibiri iri ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Uretse iyo ndirimbo kuva yagera muri Uganda, Yago amaze gushyira indirimbo  zitandukaye zirimo Duru yafatanyije na Mr. Kagame, Shall We Do It Again? N’izindi harimo na alubumu ya kabiri yasohoye yise ‘Yago Life II’.

Yago yasabye Element Eleeeh ko bakorana indi ndirimbo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25