Xavi agiye gutandukana na FC Barcelona

Xavi agiye gutandukana na FC Barcelona

Umunya- Espagne Xavi Hernandez utoza ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko atazakomenya n’iyi kipe ubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.

Iki cyemezo cyo gutandukana n’iyi Kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino cyatangajwe na nyirubwite, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, nyuma y’umukino FC Barcelona yatsinzwemo na Villarreal ibitego 5-3 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona ya Espagne “LaLiga”.

Yagize ati: “Twageze aho tutagaruka. Igihe cy’impinduka kirageze, Ndacyeka ari cyo gihe cyo kugenda, uyu munsi naganiriye n’inama y’ubutegetsi hamwe n’ubuyobozi bw’ikipe. Nzagenda ku ya 30 Kamena.”

Xavi yakomeje avuga ko iki ari icyemezo cyiza kuri we no ku ikipe muri rusange.

Yagize ati: “Iyi kipe ikeneye impinduka z’ingirakamaro. Kuva muri Barçelona ni icyemezo cyiza ku mpande zose, ni njye ufite inshingano nyinshi, bityo abakinnyi bazumva bafite umudendezo ubu ”.

Xavi Hernandez yagizwe umutoza w’ikipe ya FC Barcelona tariki 6 Ugushyingo 2021 asimbuye Umuholandi Ronald Koeman.

Nk’Umutoza Mukuru wa FC Barcelona, yatwaye igikombe bibiri birimo shampiyona ya Espagne muri 2023 ndetse n’igikombe kiruta ibindi cya Espagne mu 2023.

Kugeza ku munsi wa 21 wa shampiyona ya Espagne “La Liga”,  FC Barcelona irarushwa na Real Madrid ya mbere amanota icumi.

Muri 2023 ni bwo Xavi Hernandez yongereye amasezerano nk’umutoza wa FC Barcelona Kugeza tariki 20 Kamena 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17