William Ruto yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwihariye

William Ruto yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwihariye

Perezida wa Kenya Dr. William Samoei Ruto yoherereje ubutumwa bwihariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwazanywe na Musalia Mudavadi, Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe gukurikirana Ibikorwa bya Guverinoma ya Kenya.

Ni mu ruzinduko rw’akazi Musalia Mudavadi yatangiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023.

Ibiro bye byatangaje ko azaganira na Perezida Kagame ku gushimangira ubufatanye bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, gushyigikira ubumwe, no gushyira imbere inyungu z’ibihugu byombi.

Akigera ku kibuga cy’indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Musasalia Mudavadi aje mu Rwanda akubutse muri Uganda, aho yari ayoboye itsinda ry’abayobozi bakuru ba Guverinoma mu ruzinduko rw’umunsi umwe.

Muri Uganda yakiriwe  na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we bujyanye no “gukomeza gushimangira ubufatanye bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48