Wheelchair Basketball: Musanze yongeye kwitwara neza mu mikino ya shampiyona

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 4, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe ya Musanze  yongeye kwitwara  neza  mu mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’umukino wa Basketball w’abantu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare “Wheelchair Basketball”.

Iyi kipe nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’umunsi wa mbere yabaye taliki 07 Ugushyingo 2021, ku wa Gatandatu taliki 22 Mutarama 2022  yitwaye neza mu mikino y’umunsi wa kabiri aho yatsinze imikino yose uko ari 4. Iyi mikino yabereye muri Salle ya NPC-Rwanda i Remera.

Ku munsi wa mbere mu bagabo hari hitabiriye amakipe 3, ari yo  Gasabo, Bugesera na Musanze naho ubu ku munsi wa kabiri hitabiriye amakipe 5 aho kuri aya 3 hiyongeyeraho Eagles na Gicumbi.

Mu mikino y’umunsi wa 2 yakinwe Musanze yitwaye neza itsinda Gasabo  amanota 16 kuri 12, yatsinze kandi Bugesera amanota 27 kuri 18, itsinda Eagles amanota 22 kuri 3 inatsinda Gicumbi amanota 25 kuri 0.

Indi mikino yabaye, Bugesera yatsinze Eagles amanota 22 kuri 0, Gasabo itsinda Gicumbi  amanota 34 kuri 0, Eagles itsinda Gicumbi amanota 6 kuri 2,  Bugesera itsinda Gasabo amanota 20-16, Gasabo itsinda Eagles amanota 22 kuri 6 na  Bugesera itsinda Gicumbi  amanota 31 kuri 0.

Mu bagore kubera ko  hitabiriye amakipe abiri habaye umukino umwe aho ikipe ya Kicukiro yatsinze Gasabo amanota 16 kuri 2. Mu mukino w’umunsi wa mbere na bwo Kicukiro yari yatsinze Gasabo amanota 14 kuri 6.

Imikino y’umunsi wa 3 biteganyijwe ko izaba  taliki 13 Werurwe 2022.

Shampiyona ya Wheelchair Basketball muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 izakinwa mu byiciro 4 (Phase 4) hanyuma imikino nisozwa hazarebwe ikipe izaba irusha izindi amanota abe ari yo yegukana igikombe cya Shampiyona.

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 4, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE