Warren Zaïre-Emery wa PSG yasangije abana bo mu irerero ibanga ryo kugera ku ntsinzi 

Warren Zaïre-Emery wa PSG yasangije abana bo mu irerero ibanga ryo kugera ku ntsinzi 

Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yasabye abana bo mu irerero ry’iyi kipe ribarizwa mu Rwanda, gukora cyane kuko ari ryo banga ryo kugera ku ntsinzi.

Zaïre-Emery yageze i Kigali mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 21 Ukuboza 2023. aho yahise yerekeza kuri Kigali Pelé Stadium agakorana imyitozo ndetse anaganira n’abakinnyi babarizwa mu Irerero rya PSG rikorera mu Karere ka  Huye.

Mu kiganiro gito yagiranye n’aba bana, Zaïre-Emery yagarutse ku gukora cyane kuko na we ari cyo cyamufashije kumenera muri PSG akiri muto.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba ndi hamwe n’aba bana kandi nabonye bishimye ndetse harimo abakinnyi beza. Ubutumwa nabahaye ni ugukora. Gukora cyane bitanga umusaruro bityo ndatekereza ko bazagera ku ntsinzi.”

Bamwe mu bana bo mu Irerero rya PSG bavuze ko ari amahirwe akomeye kubona ndetse no kuganira n’umukinnyi ukomeye uri ku rwego rwa Zaïre-Emery.

Mbarushimana Gloria yavuze ko yishimiye cyane gukinana no kuganira na Zaïre-Emery.

Yagize ati: “Yatubwiye ko tugomba gukorana imbaraga kugira ngo tuzagire ejo heza. Nishimiye cyane kuganira na Warren kuko ni umukinnyi ukomeye.”

Sheja Djibril yavuze ko yabahaye ubutumwa bwo gukora cyane no kugira ikinyabupfura.

Yagize ati: “Nabyakiriye neza kandi ni ibintu byiza gukorana imyitozo n’umukinnyi w’i Burayi dusanzwe tubona kuri televiziyo. Yaduhaye ubutumwa bwo gukora cyane ndetse no guhorana ikinyabupfura kuko ari byo bifasha umukinnyi kwitwara neza.”

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki 22 Ukuboza 2023 Zaïre-Emery azajya muri Pariki y’Ibirunga gusura ingagi mbere yo gusoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42