Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri ¼ mu Gikombe cya Afurika

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri ¼ mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Volleyball yatsinze iya Gambia amaseti 3-0 mu mukino wa ⅛ cy’Igikombe cya Afurika, ibona itike yo kwerekeza muri ¼.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, muri El Menzah Sport Palace y’i Tunis muri Tunisia ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri mu Itsinda D n’amanota atandatu ku icyenda.

Muri uyu mukino wa ⅛ wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi b’u Rwanda bawutangiye neza batsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18 ya Gambia.

Mu iseti ya kabiri umukino wegeranye kuko amakipe yombi yagendanaga mu gutsinda amanota, ariko birangira ikipe y’u Rwanda iyitwaye ku manota 25-21, mbere yo gusoza umukino batsinda iseti ya gatatu ku manota 25-18.

Muri uyu mukino wamaze isaha imwe n’iminota cumi n’umwe, abakinnyi bitwaye neza bagafasha u Rwanda cyane harimo Kapiteni Wiclif Dusenge wakoze amanota 22 na Yves Mutabazi wakoze amanota 14.

Mu gushaka itike ya ½, u Rwanda ruzakina na Tunisia mu mukino uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026.

‎Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha mu Gikombe cya Afurika
Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Gambia amaseti 3-0 igera muri 1/4 mu Gikombe cya Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25