Volleyball: Ikipe y’igihugu yegukanye umwanya wa 6 muri Afurika yagarutse mu Rwanda (Amafoto)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Ku wa Gatanu taliki 15 Nzeri 2023 ni bwo ikipe y’u Rwanda mu bagabo mu mukino wa Volleyball yageze i Kigali ivuye mu Misiri aho yegukanye umwanya wa 6 mu mikino y’Afurika “Men’s African Nations Volleyball Championship 2023”.

Iyi mikino yari ibaye ku nshuro ya 24 yatangiye tariki 03 isozwa 13 Nzeri 2023. Yari yitabiriwe n’amakipe 15 aho yashyizwe mu matsinda ane.

Itsinda ryari rigizwe na Misiri, Burundi na Algeria, itsinda B ririmo Tunisia, Mali, Tanzania na Chad, itsinda C rigizwe na Cameroun, Kenya, Ghana na Libya naho itsinda D rigizwe na Maroc, u Rwanda, Senegal na Gambia.

Uko ikipe y’u Rwanda yitwaye
Mu mikino y’amajonjora, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Maroc amaseti 3-0 (25-17,25-18 na 26-24). Ikipe y’u Rwanda yatsinze Gambia amaseti 3-1 (25-11, 25-11, 20-25 na 26-24), itsinda na Senegal

Muri 1/8, ikipe y’u Rwanda yatsinze Tanzania amaseti 3-1 (25-22, 27–29, 25–21 na 25–12). Muri ¼, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Algeria amaseti 3-0 (25-18, 27-25 na 25-16).

Mu mikino yo guhatanira imyanya 5-8, ikipe y’u Rwanda yatsinze Chad amaseti 3-0 (25–21, 25–18 na 25–20) nyuma mu guhatanira umwanya wa 5 itsindwa na Tunisia yari ifite igikombe giheruka amaseti 3-0 (25-17, 25-18 na 25-21).

Ikipe ya Misiri yaherukaga iki gikombe muri 2005 yitwaye neza yongera kucyegukana itsinze Algeria ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25-22, 25-18, 20-25 na 25-22).

Ikipe ya Libya ni yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Cameroun amaseti 3-1 (22–25, 25–22, 25–23 na 25–15).

Uko amakipe yakurikiranye

Ikipe ya Misiri (1), Algeria (2), Libya (3), Cameroun (4), Tunisia (5), Rwanda (6), Chad (7), Maroc (8), Kenya (9), Ghana (10), Senegal (11), Gambia (12), Tanzania (13), Burundi (14), Mali (15).

Amakipe 3 ya mbere (Misiri, Algeria na Libya) ni yo azaserukira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi izaba mu 2025.

Ubwo ikipe ya Volleyball igeze mu Rwanda ivuye mu Misiri, umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres yatangaje ko byari byiza kureba urwego Volleyball igezeho muri Afurika kandi ko ashimira uburyo abakinnyi be bitwaye kuko amakipe 5 ari imbere y’u Rwanda akomeye ariko ubu bamaze kubona aho bahagaze ndetse n’aho bivuze kugera, igisigaye ari ugukora cyane.

Umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe y’igihugu, Mahoro Yvan yavuze ko urugendo rutari rworoshye kuko batageze ku ntego bari biyemeje ariko babonye aho ibindi bihugu bihagaze kandi ko bagomba gukora cyane kugira ngo babashe kwigira imbere.

Yakomeje avuga ko amakipe yabaje imbere akomeye kandi anitegura neza kandi igihe kirekire.

Mahoro avuga ko benshi mu bakinnyi ari ubwa mbere bari bakinnye imikino y’Afurika, ubu bunararibonye bagize buzafasha mu minsi iri mbere.

Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, Geoffrey Zawadi yavuze ko ikipe y’u Rwanda mu bagore yegukanye umwanya wa 4 naho abagabo begukana umwanya wa 6. Yashimiye muri rusange uburyo aya makipe yitwaye ariko agaragaza ko bagomba gukora cyane kugira ngo baze mu myanya itatu ya mbere kuko ni cyo cyifuzo.

NYIRANEZA JUDITH

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE