Volleyball: Hagiye gusozwa imikino yo mu matsinda

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 20, 2023
  • Hashize amezi 9
Image

Kuri iki Cyumweru taliki 20 Kanama 2023 ni bwo hakinwa imikino ya nyuma y’amajonjora mu irushanwa ry’Afurika muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore “Women’s African Nations Volleyball Championship 2023″.

Mu mikino iteganyijwe, mu itsinda A, ikipe ya Algeria irakina na Nigeria (13h00), ikipe y’u Burundi ikine na Misiri (14h00) naho Mali ikine na Cameroun (18h00).

Mu itsinda B, ikipe y’u Rwanda irakina na Maroc (11h00), Burkina Faso ikine na Uganda (12h00) naho Kenya ikine na Lesotho (16h00).

Mbere y’iyi mikino isoza yo mu matsinda, taliki 19 Kanama 2023 habaye imikino y’umunsi wa 4 aho mu itsinda A, ikipe ya Mali yatsinze u Burundi amaseti 3-0 (25-19, 25-20 na 25-20). Ikipe ya Misiri yatsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-14, 25-17 na 25-20) naho Cameroun itsinda Algeria amaseti 3-0 (25-21, 30-28 na 25-18).

Mu itsinda B, ikipe ya Burkina Faso yatsinze Lesotho amaseti 3-0 (25-17, 25-18 na 25-19). Ikipe y’u Rwanda yatsinze Uganda amaseti 3-0 (25-20, 25-17 na 25-21) naho Kenya itsinda Maroc amaseti 3-1 (25-16, 25-23, 22-25 na 25-14).

Mbere y’imikino ya nyuma yo mu matsinda, ikipe ya Misiri iyoboye itsinda A n’amanota 12, ikurikiwe na Cameroun (10), Algeria (6), Nigeria (6), Mali (3) n’u Burundi (0).

Mu itsinda B, ikipe ya Kenya irayoboye n’amanota 12, ikurikiwe n’u Rwanda (9), Maroc (7), Uganda (5), Burkina Faso (3) na Lesotho (0).

Ikipe ya Misiri, Cameroun, Algeria, Nigera yo mu itsinda A ndetse na Kenya, u Rwanda, Maroc na Uganda zamaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 20, 2023
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE