Vex Prince yabengutswe n’inzu mpuzamahanga itunganya umuziki

Vex Prince yabengutswe n’inzu mpuzamahanga itunganya umuziki

Prince Eric Munezero wamenyekanye nka Vex Prince, yateye intambwe mu rugendo rw’umuziki nyuma yo gusinyishwa na KOKO Productions, Label mpuzamahanga iteza imbere ikanamenyekanisha impano z’abahanzi bo muri Afurika n’Amerika.

KOKO Productions ubwo yatangazaga ku mugaragaro indirimbo ivuguruye “Wahala (Remix)” ya Vex Prince, yashyizwe kuri Spotify na Apple Music.

Iyi label mpuzamahanga ifite icyicaro muri Amerika yatangiriye mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Koko Productions ikorana n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana n’izisanzwe, cyane cyane muri Côte d’Ivoire no mu Rwanda.

Yafashije Vex Prince gusubiramo indirimbo ‘Wahala’ ikorwa na Cole M.G.N wegukanye igihembo cya Grammy inshuro esheshatu, bituma iyi ndirimbo igira umwimerere mushya kandi wihariye.

Cole M.G.N yakoranye n’ibyamamare bikomeye nka Beck, Christine and the Queens, Charlotte Gainsbourg, Blood Orange, Snoop Dogg na Ariel Pink.

Indirimbo ‘Wahala’ ya Vex Prince iboneka ku muzingo we wa mbere witwa ‘Levitation’, yasohotse mu 2025.

Ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 zirimo Wahala, Laler ft Fior2Bior, Bad Energy, Make You Mine, Holy Water, Lalala, Swear, Normally, Money ft Dorty, Somebody, Turn Up na Bad Energy (Acoustic).

Vex Prince yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Sunrise High School i Musanze, aho yize amasomo y’Ubumenyamuntu, Ubutabire n’Ibinyabuzima.

Indirimbo ze zigaruka ku rukundo, ubuzima bwa buri munsi n’imbaraga z’injyana ya Afrobeat, aho akoresha ijwi rye rifite umwihariko, agahuza injyana ya Afrobeats, Pop na R&B mu buryo bugezweho.

Umwaka wa 2025, Vex Prince yawukozemo ibikorwa byo kwamamaza album ye ya mbere “Levitation”, gukorana n’abandi banyuranye no gutangira imirimo ya album ye ya kabiri.

Muri uwo mwaka yataramiye muri Côte d’Ivoire, ni gitaramo yeretswemo urukundo rwinshi cyabereye mu Mujyi wa Abidjan, Côte d’Ivoire. Abahanzi nka Asake, Maitre Gims, Himra, Vex Prince n’abandi bakiririmbyemo.

Foto: Internet

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25