Uturere duturiye Pariki y’Akagera twahawe arenga miliyari 1 Frw

Uturere duturiye Pariki y’Akagera twahawe arenga miliyari 1 Frw

Binyuze muri gahunda yo gusaranganya abaturage umusaruro uva mu bukerarugendo, Uturere  two mu Burasirazuba bw’u Rwanda duturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera, turimo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, twahawe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26.

Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije miliyari zisaga 6,7 Frw mu mwaka wa 2024, ndetse imishinga itandukanye  ikorerwa muri Pariki no mu nkengero zayo yafashije abaturage kubona imirimo n’amafaranga.

Amafi yasaruwe na Koperative zikorera mu bice bikora kuri Pariki yinjije miliyoni zisaga 172 Frw, Koperative y’Abavumvu yinjiza hafi miliyoni 6 Frw, iy’abubatsi n’abakora nyakabyizi binjije hafi miliyoni 2 Rwf, naho ibyaguriwe abaturage binyuze mu guhaha byinjiza asaga miliyoni 7 Frw.

Binyuze muri gahunda yo gusaranganya abaturage umusaruro uva mu bukerarugendo, iyo gahunda igamije gushora 10% by’agaciro k’amafaranga yinjijwe binyuze mu gusura ibyanya nyaburanga nka pariki, agashorwa mu mishinga irimo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, ibigo nderabuzima, amashuri, gukwirakwiza amazi meza n’ibindi bizana impinduka mu buzima bw’abaturage. 

Kuva iyo gahunda yatangira, Pariki y’Igihugu y’Akagera imaze gutanga akabakaba miliyari 7 Frw, yakoreshejwe mu gushyigikira imishinga 250 y’abaturage mu Turere tuyegereye.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bugaragaza ko mu 2024, iyi Pariki yakiriye ba mukerarugendo 56 219 bavuye ku 54 141 basuye mu 2023.

Ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1934, aho ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 11 zirimo inini zisurwa cyane ku Isi ari zo intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo.

Habamo kandi inyamanswa z’amoko menshi zirimo impala, imparage, isha, udusumbashyamba, inyoni, imvubu, impyisi n’izindi zinogera ijisho ry’abayisura.

Impala n’imparage nazo wazisanga muri Pariki y’Akagera
Udusumbashyamba natwo tuba muri Pariki y’Igihugu y’Akagera
Inkura z’umweru na zo ziri mu nyamaswa nini eshanu zikunzwe ku Isi
Intare ni zimwe mu nyamanswa zisurwa cyane muri Pariki y’Akagera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48