USA: Prezida yemeye gusana ibyangijwe n’inkongi

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize amezi 9
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Joe Biden, yemereye abarokotse inkongi y’umuririo muri Leta ya Hawayi kubafasha kongera kwiyubaka.

Ni hafi ibyumweru bibiri nyuma y’uko uwo muriro wishe abantu batari munsi ya 114, ugasenya inzu nyinshi kandi ukazimanganya igice kinini cy’Umujyi uzwi mu mateka wa Lahaina.

Perezida Joe Biden na madamu we Jill Biden basuye ikirwa cya Maui aho babonanye n’abayobozi barimo Guverineri Josh Green kandi bashimiye ababatabaye ubwo inkongi y’umuriro yarimo gutwara ubuzima bw’abantu.

Biden yagize ati “Guhera ku nkuru z’agahinda, twumvise inkuru nyinshi z’icyizere n’ubutwari bushingiye kuri Aloha.

Buri wese mu batabazi b’ibihe bikomeye, yashyize ubuzima bwe mu kaga, kugira ngo arengere ubw’abandi”.

Biden yavuze ko igihugu kiri mu mubabaro kubera abatakaje ubuzima kandi yavuze ko ubuyobozi bwe burimo gukora ibishoboka byose mu gufasha abagizweho ingaruka n’iyo nkongi y’umuriro.

Yagize ati: “Igihe cyose bizafata, tuzaba turi kumwe namwe”. Biden yabivuze ari iruhande rw’igiti kimaze imyaka 150 i Lahaina cyahiye, ariko cyari kigihagaze. Yavuze ko “Hari impamvu kitahiye”.

Perezida Biden yarezwe na bamwe bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani kuba atarakoze ibihagije inkongi y’umuriro ikiba.

Donald Trump wahoze ari perezida nawe yavuze ko biteye isoni kuba Biden ataratabaye vuba na bwangu.

Abategetsi muri Perezidansi y’Amerika, bavuze ko uru ruzinduko rwatindijwe mu rwego rwo kwirinda kwivanga mu bikorwa by’ubutabazi ariko ngo Perezida yari hafi y’abayobozi ba Hawayi mu gihe ibyago byabagwiriraga.

Hari ibimenyetso by’uko bamwe mu baturage ba Hawayi, na bo batishimiye igisubizo cya Perezida.

Ni mu gihe imodoka ziherekeza Biden zanyuraga mu Karere kibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Bamwe mu bakomaga amashyi bamusuhuza, bakoraga n’ikimenyetso kizwi nka “Aloha” gikoreshwa muri Hawayi.

Cyakora amakuru avuga ko bamwe mu bari ku muhanda barebera, bagaragaje ko batishimye, bakoresheje ibimenyetso bitagaragaza urugwiro.

Bob Fenton, umuyobozi mu Karere ushinzwe kwita ku biza, yashyizweho ku wa mbere kugira ngo ahuze ibikorwa by’igihugu by’ubutabazi ku bijyanye n’inkongi y’umuriro, i Maui, nk’uko Perezidansi y’Amerika yabitangaje.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE