Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye indahiro ya Perezida wa NHCR (Amafoto)

Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye indahiro ya Perezida wa NHCR (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo, yakiriye indahiro ya Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NHCR).

Ni umuhango wabereye ku Rukiko rw’Ikirenga rukorera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ifite inshingano rusange zo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Yagaragaje ko ushingiye ku bubasha rusange n’ububasha by’umwihariko Komisiyo ifite, ngo Komisiyo ifite Uruhare rukomeye mu gutuma uburenganzira bwa buri muturarwanda bwubahirizwa.

Ibyo ibifatanyamo n’izindi nzego ziri mu runana rw’ubutabera harimo n’Urwego rw’Ubucamanza.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu ni ngombwa kugira ngo dukomeze kugira uruhare rufatika muri gahunda ngari y’igihugu cyacu yo kubaka umuco wo kuba igihugu kigendera ku mategeko kandi kiyubahiriza kuri bose kuko ari ryo shingiro ry’amahoro, umudendezo n’iterambere rirambye twese twifuriza igihugu cyacu”.

Umurungi Providence yishimiye inshingano yahawe maze atangaza ko uburenganzira bwa muntu kugeza ubu buhagaze neza mu Rwanda.

Yagize ati “Uburenganzira bwa muntu buhagaze neza kuko n’ubundi aho nakoraga muri Minisiteri y’Ubutabera zimwe mu nshingano nari mfite kwari ugukurikirana uko uburenganzira bwa muntu n’amasezerano u Rwanda rwasinye ashyirwa mu bikorwa.

Uburenganzira bwa mu ntu ni imibereho ya buri muntu buri munsi, icya mbere ni ugukomereza aho nsanze undi yari agejeje”.

Asobanura ko ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari inshingano rusange.

Akomeza avuga ko Komisiyo ari ijisho rya Leta rishinzwe kureba ibiteza imbere ubutabera no kurengera uburenganzira bwa muntu no kureba ahaba hakiri intege nkeya mu kubwubahiriza.

Umurungi, ashimangira ko ibyo ari byo azakomerezaho ashyira muri gahunda zo guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Ati “Uburenganzira bwa muntu ishusho buduha mu gihugu muri rusange n’uko umunyarwanda wese agira uburenganzira bwe”.

Umurungi Providence yari usanzwe ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ukuriye ishami ry’Ubutabera Mpuzamhanga n’imikoranire mu Bucamanza.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ayigiyemo asimbura Mukasine Marie Claire, wahawe izindi nshingano aho yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani.

Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu
Dr Ntezilyayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko NHCR ifite inshingano rusange zo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Bafashe ifoto y’urwibutso n’Abakomiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu

Amafoto: NCHR

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54