Urukiko rwategetse ko Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza arekurwa

Urukiko rwategetse ko Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza arekurwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wari warafunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo afungurwa.

Icyo cyemezo cyashingiye ku kuba umugore we w’isezerano yaranditse ibaruwa amubabarira   ku kirego yari yaratanze ku wa 3 Gicurasi 2025.

Ku wa 16 Mata ni bwo Ntazinda yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) kugira ngo akorweho iperereza.

Akaba yari yatawe muri yombi nyuma y’uko Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza imukuye ku mirimo azira   kutuzuza inshingano uko bikwiye.

Umwanzuro wo kumweguza wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Mata 2025, nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga atuzuza inshingano ze.

Urubanza rwe ku ifunga n’ifungurwa rwagombaga kuburanishwa ku wa 6 Gicurasi 2025, ariko rusubikwa ku busabe bw’Umunyamategeko we Me Nyangenzi Bonane, watanze inzitizi zatumye urukiko rwemeza ko rugiye kuzisuzuma rukazatangaza icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025.

Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018, igaruka ku cyaha cy’ubushoreke no guta urugo, igaragaza ko gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.

Yerekana ko uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22