Urubyiruko rwasabwe gukomeza umurongo n’icyerekezo Perezida Kagame aruganishamo

Urubyiruko rwasabwe gukomeza umurongo n’icyerekezo Perezida Kagame aruganishamo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yibukije urubyiruko inshingano rufite zo gushyigikira ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka Igihugu giha amahirwe abana bacyo bose nta vangura.

Minisitiri Dr Bizimana yabigarutseho mu kiganiro aherutse guha urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, aho yibanze ku mateka y’isenyuka ry’Ubunyarwanda n’uburyo bwongeye kuzahurwa binyuze mu murongo mushya washyizweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Urubyiruko rushishikarizwa kumenya amateka nyakuri y’u Rwanda kugira ngo arufashe kumenya ibinyoma bikwizwa ku Rwanda no kubibeshyuza.

Aho rwishingikiriza ni uko rufite ubuyobozi bwiza bwigira kuri ayo mateka, ariko bwubaka igihugu cya buri Munyarwanda.

Yagize ati: “Ubwo buyobozi rero dufite ni mwe batoya mugomba kubushyigikira. Ni mwe batoya mugomba gukomeza muri uwo murongo n’icyo cyerekezo. Ni zo nshingano mufite. Kuko nimudakomeza uwo murongo n’icyerekezo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame atuganishamo, cyo kuba bamwe tugashyira hamwe, tukubaka u Rwanda rwacu, tukareba ibidukwiriye tukaba ari byo dukora, abanzi b’u Rwanda bashobora kuza bakadusenya, ugasanga bamwe bishe abandi.”

Minisitiri Dr. yagaragaje ko mbere y’umwaduko w’abakoloni n’abamisiyoneri, Abanyarwanda bari babanye neza kandi bibona mu buyobozi bw’Igihugu.

Yongeraho ko Abakoloni baje bagatanya Abanyarwanda kubera inyungu zabo, baca umuco nyarwanda, bimika ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko gushyigikira ubuyobozi bwiza

Yagize ati : “Baraje basanga abaturage bashyize hamwe, bati iki gihugu gifite abaturage bashyize hamwe, bibona mu buyobozi. Kugira ngo rero tugitegeke ni uko ibyo tubisenya naho ubundi nitutabivanaho ntabwo bizashoboka”.

Aho ni ho yahereye asaba urubyiruko gukomeza gushyigikira ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame, bwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka Igihugu giha amahirwe abana bacyo bose nta vangura.

Ati “Aho twishingikiriza ni uko dufite ubuyobozi bwiza muri iki gihe bwigira kuri ayo mateka ariko bwubaka Igihugu cyacu twese.”

Yibukije ko Club zishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose, izishingiye ku kwironda zigomba gucika, zaba ari iziri ku mashuri cyangwa n’izo mu giturage.

Muri rusange, urubyiruko rwasabwe gushishikarira kumenya amateka nyakuri y’u Rwanda kugira ngo bibafashe kumenya ibinyoma bikwizwa ku Rwanda no kubibeshyuza.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48