Abagize itsinda ‘Indashyikirwa Gakondo Iganze’ bagaragaje ko igitaramo bagiye gukorera i Rubavu gifite umwihariko wo kwibanda ku mbyino n’indirimbo zishishikariza abantu gukunda Igihugu n’izirata ubutwari bw’Inkotanyi.
Iki gitaramo kizaba ku mugoroba wo ku wa 3 Ukwakira 2026, ahitwa La Perra Beach View mu Karere ka Rubavu, aho Indashyikirwa Gakondo Iganze izafatanya na Ruti Joel.
Abagize iri tsinda bavuga ko iki gitaramo gitandukanye n’ibyo basanzwe bakora buri mpera z’ukwezi mu Mujyi wa Kigali, bizwi nka ‘Gakondo Iganze’, kuko cyo cyateguwe mu buryo bw’umwihariko mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe gukunda Igihugu.
Umuvugizi w’itsinda Indashyikirwa Gakondo Iganze, Inkuba Sam, yavuze ko bahisemo kujya gutaramira i Rubavu kugira ngo begere abakunzi b’injyana gakondo batuye mu Ntara, cyane ko bamaze igihe kinini bakorera ibitaramo byinshi mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Mu by’ukuri tumaze imyaka irindwi ishyira umunani dutaramira mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize twarabataramiye. Hari n’abazaga tugataramana bavuye i Rubavu na Musanze. Kuri iyi nshuro twifuje kubasanga mu rwego rwo kurushaho gukundisha abakiri bato injyana gakondo.”
Inkuba yavuze ko mu ndirimbo zizumvikana muri iki gitaramo hazibandwa ku zigaruka ku gukunda Igihugu, ubutwari bw’Inkotanyi ndetse n’indangagaciro nyarwanda, hakaziyongeraho imbyino zo mu turere two mu Majyaruguru zigaruka ku muco.
Ati: “Tuzibanda ku bigwi by’Inkotanyi kandi ntiwaririmba izo ndirimbo ngo ugire ingeso mbi cyangwa ubure indangagaciro. Umusore nambona, akabona uko turirimba, azavuga ati: ‘Ariko kuki njye ntamera gutya?”
Indashyikirwa Gakondo Iganze ivuga ko kujya gutaramira i Rubavu ari intangiriro y’umugambi wo kwegera abakunzi bayo mu Ntara. Abagize iri tsinda bavuga ko bafite gahunda yo gukomeza ibitaramo mu tundi Turere, mu rwego rwo kugeza injyana gakondo ku bantu benshi, by’umwihariko urubyiruko.
Igitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa 1 Ukwakira, umunsi batangiriraho ukwezi kwahariwe gukunda Igihugu n’ubutwari bw’Inkotanyi, ariko kubera ko uwo munsi ari uw’akazi, bahisemo kugishyira ku wa 3 Ukwakira 2026, kugira ngo babashe gutaramira abakunzi babo mu gihe kirekire.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE