Umwanditsi w’ikinamico Bingo Regis yitabye Imana

Umwanditsi w’ikinamico Bingo Regis yitabye Imana

Umuhanzi w’Umunyarwanda Bingo Regis, uzwi mu kwandika ikinamico no gutegura yitabye Imana ku wa 9 Nzeri azize urupfu rutunguranye.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, nyuma y’ubutumwa bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bwatanzwe na bamwe mu nshuti ze za hafi bahuriraga mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi.

Umusizi Junior Rumaga yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ya Bingo Regis, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Yanditse ati: “Umunsi mubi, ruhukira mu mahoro muvandimwe Bingo Regis.”

Bingo Regis yari umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu gukina amakinamico na filime, kuyobora ibikorwa by’ubuhanzi ndetse no kwandika amakinamico.

Yagiye agaragara mu matsinda akora ubuhanzi nserukarubuga, arimo Mashirika Performing Arts Company na Umutana Studio.

Mu biganiro bitandukanye, Bingo Regis yavuze ko gukunda ikinamico byatangiye akiri umwana, kuko yakundaga kuvuga no kumva inkuru, ndetse no kwigana abantu bo mu nkuru no muri filime.

Yavuze ko nyuma yaje gutangira gukina ikinamico yisunze murandasi, maze ashimishwa n’uburyo ikinamico ihuza ubusizi, umuziki n’imbyino.

Nyuma yaje kwihugura mu bijyanye no kwandika ikinamico igezweho, kugeza ubwo mu Gushyingo 2023 yakinnye bwa mbere igihangano cye bwite, ‘Indemarugamba’, cyibandaga ku musatsi w’Abanyafurika n’uruhare rw’amateka y’ubukoloni.

Bingo Regis wari umwanditsi w’amakinamico yitabye Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53