Umwanditsi w’ikinamico Bingo Regis yitabye Imana

Umwanditsi w’ikinamico Bingo Regis yitabye Imana

Umuhanzi w’Umunyarwanda Bingo Regis, uzwi mu kwandika ikinamico no gutegura yitabye Imana ku wa 9 Nzeri azize urupfu rutunguranye.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, nyuma y’ubutumwa bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bwatanzwe na bamwe mu nshuti ze za hafi bahuriraga mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi.

Umusizi Junior Rumaga yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ya Bingo Regis, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Yanditse ati: “Umunsi mubi, ruhukira mu mahoro muvandimwe Bingo Regis.”

Bingo Regis yari umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu gukina amakinamico na filime, kuyobora ibikorwa by’ubuhanzi ndetse no kwandika amakinamico.

Yagiye agaragara mu matsinda akora ubuhanzi nserukarubuga, arimo Mashirika Performing Arts Company na Umutana Studio.

Mu biganiro bitandukanye, Bingo Regis yavuze ko gukunda ikinamico byatangiye akiri umwana, kuko yakundaga kuvuga no kumva inkuru, ndetse no kwigana abantu bo mu nkuru no muri filime.

Yavuze ko nyuma yaje gutangira gukina ikinamico yisunze murandasi, maze ashimishwa n’uburyo ikinamico ihuza ubusizi, umuziki n’imbyino.

Nyuma yaje kwihugura mu bijyanye no kwandika ikinamico igezweho, kugeza ubwo mu Gushyingo 2023 yakinnye bwa mbere igihangano cye bwite, ‘Indemarugamba’, cyibandaga ku musatsi w’Abanyafurika n’uruhare rw’amateka y’ubukoloni.

Bingo Regis wari umwanditsi w’amakinamico yitabye Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30