Umwami wa Yorodaniya mu ruzinduko rwa mbere mu Rwanda

Umwami wa Yorodaniya mu ruzinduko rwa mbere mu Rwanda

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein w’Ubwami bwa Hashemite bwa Yirodaniya, ayageze i Kigali mu ruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda, akaba yitezweho kugirana ibiganiro bigamije kurushaho kwagura umubano n’ibihugu byombi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, ni bwo Umwami Abdullah watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kugera muri Village Urugwiro.

Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, bikaba biteganyijwe ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Urwo ruzinduko rubaye rukurikiye urwo Perezida Kagame yagiriye mu Bwami bwa Yorodaniya umwaka ushize wa 2022. Icyo gihe yaganiriye n’Umwami Abdullah wa Yorodaniya ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Nyuma y’aho u Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye y’uburyo butatu, arimo ayo gukuriraho viza abatunze Pasiporo zisanzwe, ajyanye n’imiturire n’iterambere ry’imijyi n’andi ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi.

Muri Gashyantare 2023, u Rwanda rwakiriye Ayman Safadi, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga wa Yorodaniya, icyo gihe hasinywe andi masezerano atandukanye.

Ayo masezerano yasinywe icyo gihe arebana n’ubufatanye mu nzego zirimo Politiki, uburezi, ubucuruzi no kuvanaho Visa ku Badipolomate n’abafite Pasiporo za serivisi.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yatangaje gahunda yo gufungura ibiro by’uhagarariye u Rwanda i Amman.

Umubano w’u Rwanda na Yorodaniya wakomeje kwaguka no kwiyongera mu myaka irindwi ishize, kuva Ambasaderi wa mbere muri icyo gihugu yatanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Kuva hashyirwaho uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, Ambasade y’u Rwanda ikorera i Ankara ikomeje gukorana bya hafi n’ubuyobozi ndetse n’ibigo byo muri Yorodaniya. 

Ibyo byatumye abayobozi bo ku mpande zombi bakomeza guhura no kugenderanirana ndetse amasezerano yasinywe akaba yari amaze igihe kinini aganirwaho kandi ananozwa kugira ngo azarusheho gutanga umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13