Umutungo w’ikigega RNIT warenze miliyari 86 Frw mu myaka 10 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Ubuyobozi bw’Ikigega ‘RNIT Iterambere Fund’ bugaragaza ko mu myaka 10 kimaze gishinzwe, cyavuye ku kuba ikigega cya mbere cy’ishoramari rihuriweho mu Rwanda kiba kimwe mu bigega by’ishoramari bifite uruhare mu iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane, aho kugeza ubu umutungo  wacyo (Assets Under Management – AUM) wageze kuri miliyari zisaga 86 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye munsi ya miliyari imwe mu 2016.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 iki kigega kimaze gishinzwe kuri uyu wa 12 Nyakanga 2026, cyagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho byagizwemo uruhare no kuba hari Abanyarwanda bagenda bumva akamaro ko kwizigamira n’ishoramari.

Ubuyobozi bwa RNIT Iterambere Fund bugaragaza ko mu 2016, cyashinzwe hagamijwe guteza imbere umuco wo kuzigama no gushora imari mu Banyarwanda, binyuze mu gutanga uburyo bworoshye, bwizewe kandi bucungwa n’abanyamwuga, bugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha, ku buryo buri Munyarwanda yaba umuntu ku giti cye, amatsinda cyangwa ikigo bashobora gushoramo imari.

Gashugi Andre wabaye Umuyobozi Mukuru w’iki kigega cyigitangira mu 2016, avuga ko gishingwa byari urugendo rukomeye kuko bamwe batumvaga imikorere yacyo n’icyo kizafasha Abanyarwanda, ariko agaragaza ko mu myaka 10 ishize bakora hishimirwa ko Abanyarwanda bagenda babyumva.

Yagize ati: “Rwari urugendo kumvisha abantu umuco wo kwizigamira ariko uyu munsi turishimira ko Abanyarwanda bamaze kubyumva.” 

Umuyobozi Mukuru wa  RNIT Ltd, ikigo gicunga Ikigega RNIT Iterambere Fund,  Gatera Jonathan yavuze ko amafaranga cyakusanyije n’umutungo bafite  bigaragaza icyizere abaturage bagenda bagirira gahunda z’ishoramari rihuriweho. 

Avuga ko mu myaka 10 ishize byagaragaye ko kuzigama mu buryo  buhoraho, gucunga neza ishoramari hakoreshejwe ubunyamwuga bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage kandi bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, ashimangira ko intego ihari mu myaka 10 iri imbere ari ugukomeza kwagura iyo gahunda.

Yagize ati: “Twagaragaje ko kuzigama mu buryo buhoraho bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu,  intego yacu ni ugukomeza kwagura serivisi z’imari, kuzigama no gushora imari zikagera kuri bose.”

Muri iyo  myaka kandi Ikigega RNIT Iterambere Fund cyakusanyije arenga miliyari 145 Rwf, ubariye hamwe ayakusanyijwe ari mu ishoramari ry’iki kigega n’ayamaze gusubizwa ba nyirayo bayashora  mu yindi mishinga.

Handitswe konti zisaga ibihumbi 90  zafunguwe n’abafite imigabane, (unit holders) bakaba barenga ibihumbi 350 barimo; abantu ku giti cyabo, amatsinda n’ibimina, abanyeshuri,  n’abandi mu gihe mu mwaka umwe gusa wa 2025, hafunguwe konti nshya zirenga ibihumbi 40.

Ni mu gihe mu 2016, iki kigega  gishingwa amafaranga yo  kuba umunyamuryango yari ibihumbi 2 ari na yo kikiriho, ndetse  muri uwo mwaka abantu 920 barimo n’ibigo by’imari  ni bo bizigamye gusa, naho izamuka ry’agaciro ku mugabane umwe kavuye  ku mafaranga 100 mu mwaka wa 2016 kagera ku mafaranga 274 mu  2026.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Capital Market Authority – CMA), Ngarambe Romeo  yagaragaje ko bazakomeza gushimangira amategeko n’amabwiriza agenga isoko ry’imari kugira ngo gahunda z’ishoramari rihuriweho zikomeze gutera imbere no kugera ku Banyarwanda benshi himakazwa gukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Tuzakomeza guteza imbere imikorere iboneye n’ubunyamwuga ku isoko ry’imari, gushishikariza guhanga udushya mu bicuruzwa by’ishoramari bikenewe n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage, no kongera ubukangurambaga n’ubumenyi ku bijyanye n’ishoramari, cyane cyane ku bafite amafaranga make n’aciriritse.”

Nubwo hazakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo umubare w’Abanyarwanda bizigamira muri RNIT uzamuke ariko haracyari imbogamizi  ku mubare w’urubyiruko n’abagore bizigamira kuko abagore ari 37%.

Isaba Abanyarwanda gukomeza kubyumva kuko ari inyungu by’umwihariko kuri bo no ku bukungu bw’Igihugu.

Mu myaka icumi ishize, RNIT Iterambere Fund yatumye kwizigamira no gushora imari bigera ku Banyarwanda benshi bishoboka, hatitawe ku rwego rw’ubushobozi babarizwamo.

Iki kigega cyanagize uruhare rukomeye mu kongera ubumenyi ku bijyanye n’imari n’ishoramari binyuze mu bukangurambaga bwakorewe hirya no hino mu Gihugu ku bufatanye n’inzego za Leta, abikorera, amashuri makuru na za kaminuza, amatsinda, ibimina n’amakoperative, amadini n’amatorero n’ahandi.

Gishimangira kandi ko mu myaka 10 iri imbere hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kongera ubwizigame bw’Abanyarwanda, kwagura uburyo bwo gushora imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, guteza imbere ubumenyi mu by’imari, kongera amahirwe yo kubona ibicuruzwa bitandukanye by’ishoramari, no kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere rirambye ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane, Ngarambe Romeo
Umunyamakuru Mutesi Scovia yahembewe kuba umunyamuryango wa mbere wabikije muri RNIT Iterambere Fund
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE