Musanze: Abavuye mu mashyamba ya Congo batangarira ECD ibondorera abana
Nyuma y’imyaka isaga 30, Abanyarwanda bitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe w’iterabwoba wayogoje Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batungurwa n’impinduka z’iterambere basanga mu Gihugu, ariko bagahindurwa by’umwihariko n’igihe bamara mu Kigo cya Mutobo kibategurirwa gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe aho bafatanya n’abandi gukomeza urugendo rw’iterambere.
Abenshi muri bo iyo bahabwa amasomo y’imyuga n’ay’uburere mboneragihugu mu kubakuramo ihungabana batewe n’ubuzima bw’ishyamba, batungurwa n’uburyo abana bazana na bo bavuye mu mashyamba bitabwaho n’Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) rukorera muri icyo Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze.
Abenshi mu babyeyi bazana n’aba bana biganjemo abari munsi y’imyaka itanu, bavuga ko mu buzima bwose bamaze mu mashyamba batigeze babona ubuyobozi bushyira imbere imibereho n’imikurire y’abana bato.
Mahirwe Izabayo yagize ati: “Twari twarabwiwe ko u Rwanda ari igihugu tutagomba kugarukamo, ndetse bamwe tukabaho dutekereza ko tuzarugeramo binyuze mu mirwano, ndetse ko uwahirahira ngo aratashye agerayo akicwa. Icyakora tugeze mu Rwanda twasanze abana bacu bahabwa uburenganzira bwo kwiga, gukina no kwitabwaho nk’abandi bose.”
Akomeza avuga ko ikindi cyamushimishije ari uko n’abagabo yasanze mu Gihugu bagira uruhare ku mikurire y’abana mu gihe iyo babaga mu mashyamba ya Congo umugore ari we wita ku bana n’urugo.
Undi mubyeyi watahutse akaba ari muri iki kigo cya Mutobo, Mahoro Filomene yagaragaje ko gutaha mu Rwanda byabahinduye imyumvire bari bafite ku Gihugu cyabo, ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kuva ku mwana muto kugera ku musaza.
Yagize ati: “Mu myaka igera kuri 30 imiryango yacu yamaze mu mashyamba ntibigeze babona gahunda yita ku mikurire y’abana bato nk’iyo twasanze i Mutobo. Kuri twe, kubona abana bacu bigishwa, bakina kandi bakitabwaho mu rugo mbonezamikurire ibi byatubereye ikimenyetso cy’ubuzima bushya n’icyizere cy’ejo hazaza kuri twe.”
Aya mahirwe bayabonye binyuze mu Rugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) rwubatswe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’Umuryango Reach the Children.
Uru rugo Mbonezamikurire y’Abana bato rufite ubushobozi bwo kwakira abana 70, aho biga, bagakina, bakagaburirwa indyo yuzuye, bakaruhuka ndetse bagahabwa uburere bufasha imikurire yabo.
Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie avuga ko mu Kigo cya Mutobo habarizwamo abatahutse bagera kuri 687, muri bo 283 bakaba ari abana bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse ko abana 82 bafite imyaka iri munsi y’ibiri, 76 bafite hagati y’imyaka itatu n’itanu, 105 bafite hagati y’itandatu na 11, mu gihe 20 bafite hagati y’imyaka 12 na 17.
Yagize ati: “Uru rugo rwubatswe hagamije ko ruzafasha kurera abana bari mu cyiciro cyo kugera ku myaka itanu kuko burya igiti kigororwa kikiri gito. Bagiye kubona inyigisho nk’izo abandi bana babona hirya no hino mu gihugu, kuko uretse kuba ababyeyi babo barashutswe bagahera mu mashyamba Congo, ni abana b’u Rwanda, kandi Umunyarwanda aho ari hose akwiye kubaho neza no kugira uburenganzira bwa muntu.”
Nyirahabineza yongeraho ko aba bana bavukiye cyangwa bakurira mu mashyamba bambuwe uburenganzira bwabo, kuko ubuzima bwabo bwari bushingiye ku makimbirane atari ayabo.
Yagize ati: “Mu mashyamba bavukijwe uburenganzira bwabo, baba ingwate y’uko ababyeyi babo bari mu mashyamba. Ariko bamaze gutaha mu Rwanda tugomba kubageza ku byiza byose Igihugu cyagezeho, ndetse nsaba n’abandi bakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka.”
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire yambwiye Imvaho Nshya ko mbere yo gutangiza iyi ECD bakoze isuzuma basanga hafi 80% by’abana bari muri Mutobo batazi Ikinyarwanda kuko bavukiye mu mashyamba ya RDC.
Yagize ati: “Uru rugo ruzabafasha aba bana batahukana n’ababyeyi babo, kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda, gukurana indangagaciro z’umuco nyarwanda no kwitegura amashuri nk’abandi bana bose.”
Akomeza agira ati: “Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amarerero arenga ibihumbi 32 arererwamo abana barenga miliyoni imwe, bityo abana bo muri Mutobo bakazahabwa serivisi zifite ireme nk’iz’abandi, kandi ni ibintu ubona bigenda bitanga impinduka nziza ku mikurire y’abana.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, na we ashimangira ko imyaka ya mbere y’ubuzima ari yo ishyiraho urufatiro rw’ubuzima bw’umwana.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwonko bw’umwana bukura ku kigero cya 80% mu myaka itatu ya mbere, bukagera kuri 90% mu myaka itanu. Ni igihe cy’ingenzi cyo kubaka ubushobozi bwe bwo kwiga, kubana n’abandi no kuzavamo Umunyarwanda twifuza.”
Akomeza asaba ababyeyi kubyaza umusaruro iri rerero, bakarushaho kugira uruhare mu kurera neza abana babo, kuko kubaka umwana ari na byo bitanga umuryango ukomeye n’Igihugu gikomeye.
Ku babyeyi batahutse bavuye mu mashyamba, kubakirwa ECD ntabwo bishimiye inyubako gusa, ahubwo kuri bo babona ari n’ikimenyetso cy’ubuzima bushya, aho abana babo bagiye gukurira mu Gihugu kibaha uburenganzira, uburezi n’icyizere cy’ejo hazaza.


