U Rwanda rwihanganishije umuryango wa Senateri Lindsey Graham
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango wa Senateri Lindsey Graham wari uhagarariye Leta ya Calorina mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga azize uburwayi butunguranye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Sen. Lindsey Graham
Yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, twifurije umuryango wa Senateri Lindsey Graham n’abo bakoranaga kwihangana.
Tuzahora tumwibuka nk’umuntu wavugaga ashize amanga ku mugaragaro kandi adacogora mu guteza imbere umubano uboneye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, no guteza imbere amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari. Roho ye iruhukire mu mahoro y’iteka.”
Lindsey Graham yari Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahagarariye Leta ya Carolina y’Amajyepfo kuva mu 2003.
Yabanje kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuva mu 1995 kugeza mu 2003.
Yari umwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani, kandi azwi cyane kubera Gushyigikira cyane igisirikare n’umutekano wa Amerika.
Yari azwiho gushyigikira cyane ibihugu nka Ukraine, Israel na Taiwan. Kuba yari inshuti ya hafi ndetse n’umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bijyanye na politiki mpuzamahanga, nubwo mbere bari barigeze kutavuga rumwe.
Mu ruhando mpuzamahanga, Graham yakunze kuvuga ko Amerika ikwiye gukomeza kugira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane no gufasha ibihugu by’inshuti.
Yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2026 afite imyaka 71, nyuma y’uburwayi butunguranye, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Senateri Graham yibukirwa ku ruhare rwe mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari umwe mu banyapolitiki ba Amerika bashyigikiraga ibiganiro n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kugarura amahoro mu karere.
Yizeraga ko umutekano urambye ushoboka ari uko impande zose zubahirije ibyo ziyemeje kandi hagakemurwa n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe bireba u Rwanda na RDC binyuze mu kanza gusenya ko umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kuko ari ikibazo kibangamiye Akarere.
